BK Foundation ku bufatanye n’Inkomoko bakomeje gutera inkunga ba rwiyemezamirimo bafite imishinga ihiga indi

Ba rwiyemezamirimo bagizwe n’abari n’abategarugori 25, bafite imishinga itandukanye bagiye guherekezwa ku bufatanye bwa BK Foundation n’Inkomoko, aho baterwa inkunga irimo iy’amahugurwa, ubujyanama mu kunoza imishinga ndetse imishinga ihize indi igafashwa kubona igishoro.

Ni ibyatangajwe ku wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024, aho BK Foundation ku bufatanye n’Inkomoko muri gahunda izwi ku izina rya BK Urumuri Initiative, batangije amahugurwa n’ubujyanama mukunoza ibikorwa by’imishinga y aba Rwiyemezamirimo azamara amezi atandatu, agamije gufasha abari n’abategarugori mu rugendo rwo kwiteza imbere.

Bagarutse kandi ku bafashijwe umwaka ushize, aho Sharon Akanyana, umwe mu bitabiriye iyi gahunda muri 2019 ufite uruganda rutunganya ibikomoka ku mata (Yoghurt), avuga ko bahawe amahugurwa n’inguzanyo bagiye gufunga imiryango. Ati: "Twahawe amahugurwa, ubujyanama ku mishanga ndetse dufashwa kubona inguzanyo zisonewe inyungu bityo igihe umusaruro wacu ubwo wari ntawo bidufasha kuzahura imishinga yacu none ubu ubucuruzi bwacu buragenda neza haba mu byo dukora ndetse n’umubare w’abakozi dukoresha".

Umuyobozi wa BK Urumuri akaba n’umujyanama mukuru wa ‘Inkomoko’, Emmanuel Gashagaza, avuga ko uyu mushinga ufasha ba rwiyezamirimo bahize abanda bagendeye kubisubizo imishinga yabo izatanga haba kuri bo ubwabo ndetse no kuri sosiyete muri rusange.

Gashagaza yagize ati: “Tubahugura ku bijyanye n’ubucuruzi, uburyo bacunga imari, uburyo bamamaza ibyo bakora, uburyo bageza ibyo bakora kumasoko, amahugurwa ku misoro, muri rusange uko batunganya imishinga yabo ikababyarira inyungu” Mu myaka irindwi ishize (2017-2023), iyi gahunda imaze gufasha ba rwiyemezamirimo barenga 200 kubijyanye n’amahugurwa ndetse asaga miliyoni Magana abiri (Frw 200,000,000) y’u Rwanda akaba amaze gukoreshwa mugufasha baRwiyemezamirimo kubona igishoro bahabwa inguzanyo zisonewe inyungu

Gashagaza akomeza avuga ko uyu mushinga ubafasha cyane kuko nk’urugero, ba rwiyemezamirimo 25 bafashijwe umwaka wa 2023, bungutse inshuro 338% ugereranyije nuko bungukaga mbere y’uko binjira muri iyi gahunda ya BK Urumuri ndetse bakaba barataremye imirimo ku mpuzandengo y’imirimo 4 kuri buri rwiyemezamirimo umwe.

BK Urumuri Initiative ni irushanwa nk’andi, aho kugira ngo uhatane bisaba kuba usanzwe uri rwiyemezamirimo, ibikorwa byawe byanditse muri RDB, kuba wunguka cyangwa ukerekana ko uzunguka mu gihe kiri hafi ndeste kuko buri mwaka insanganyamatsiko ikaba ihinduka. Rwiyemezamirimo yemezwa bitewe n’ibyo akora hagendewe ku insanganyamatsiko igezweho.

Insanganyamatsiko yagendeweho mu gutoranya ba rwiyemezamirimo bazaterwa inkunga na BK Foundation uyu mwaka ni: "Kubaka ubushobozi bw’umugore ni ukubaka ubushobozi bw’Igihugu".

Umuyobozi wa Inkomoko yari yitabiriye itangizwa ry'aya mahugurwa
Umuyobozi wa Inkomoko yari yitabiriye itangizwa ry’aya mahugurwa

Umuyobozi wa Inkomoko, Sarah Leedom, yasabye abitabiriye guterwa ishema nibyo bifuza gukora kuko uyu mwaka hibanzwe ku bagore. Ati: "Umugore agira inshingano nyinshi zitandukanye, kuba mubasha kuza mu bijyanye n’ubucuruzi mukwiye guterwa ishema n’ibyo mukora".

Pascal Nkurunziza, Umuyobozi ushinzwe porogaramu muri BK Foundation wari uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa ari na we muyobozi mukuru wa BK Foundation (Ingrid KARANGWAYIRE), avuga ko muri iyi myaka irindwi ishize uhereye muri 2017 kugeza muri muri 2023, BK Foundation ibinyunjije muri iyi Gahunda ya BK Urumuri yabashije gufasha ba Rwiyemezamirimo basaga 200 bahabwa amahugurwa, muri bo 43 bakaba barafashijwe kubona cyangwa kongera igishoro ndetse igishimishije kurushaho 58% muri abo bakaba abagore.

Nkurunziza agira inama ba rwiyemezamirimo bahatana muri iyi gahunda ya BK agira ati: “Intambwe ya mbere ni ukwagura imitekerereze bakamenya ko utera inkunga aterwa ishema no kubona uwo atera inkunga nawe ashishikajwe no kwiyubaka ndetse akageza n’aho aharira abamuri inyuma nabo bakagerwaho n’iyo nkunga. Yongeyeho ati bakwiye kwaguka bakiyubaka ndetse bakageza aho nabo bafasha abandi, kandi ni muri urwo rwego tubashishikariza kwihangira imirimo ndetse bagahanga imirimo igera no kubandi”.

Nkurunziza Pascal
Nkurunziza Pascal

Nkurunziza yabagejejeho ubutumwa bw’umuyobozi wa BK Foundation “(Ingrid Karangwayire) agira ati: Buri mwaka hagenda hagaragara ba rwiyemezamirimo bashya bafite udushya mu bikorwa bitandukanye; Buri mwaka porogaramu ya BK Urumuri igira insanganyamatsiko yihariye ndetse n’udushya muri ba rwiyemezamirimo. Muri uyu mwaka twahisemo gushyira imbaraga mu kuzamura ba rwiyemezamirimo b’abagore mu buryo bwo guteza imbere sosiyete Nyarwanda, bafite icyerekezo kihariye mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije isi cyane cyane mu bice byagiye bisigara inyuma mu iterambere. Rero muri BK Foundation twiteguye kubyaza aya mahirwe umusaruro, ntabwo guteza imbere imishinga iyoborwa n’abagore ari ukuzamura iterambere ry’ubukungu gusa ahubwo ni no kwimakaza gahunda zo kubaka ubukungu budaheza”.

‘Inkomoko’ ifite icyicaro gikuru mu Rwanda, ariko uyu umushinga ukaba ukorera mu bihugu nka Kenya, Sudani y’Epfo, Ethiopia ndetse hakaba hari gahunda ko mu mpera z’uyu mwaka bazakorera no muri Tchad.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka