U Rwanda rugiye gushyira imbaraga mu kubaka ibiraro bidahumanya ikirere

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), kiratangaza ko guhera mu mwaka utaha w’ingengo y’imari 2024-2025, hirya no hino mu Gihugu hazubakwa ibiraro (amateme) byinshi byo mu bwoko bwa ‘Stone Arch Bridges’, bizwiho kudasohora imyuka yangiza ikirere.

Ikiraro cyo mu bwoko bwa ‘Stone Arch Bridges'
Ikiraro cyo mu bwoko bwa ‘Stone Arch Bridges’

Stone Arch Bridge ni ubwoko bw’ikiraro cyubakishwa ahanini amabuye na sima nkeya, kikaba kandi munsi cyubatse mu buryo bw’umuheto (arch). Bene ubu bwoko bw’ibiraro ntibusaba ko hamenwa beto (beton), nk’uko bigenda ku bindi biraro.

Ikigo RTDA kivuga ko imyubakire ya Stone Arch Bridges idakenera ibikoresho byo mu nganda, uretse gusa isima nkeya. Bene ibi biraro kandi ntibikenera ibyuma.

RTDA ivuga ko indi mpamvu yo kubaka bene ibi biraro, ari uko kubyubaka bidahenda ugereranyije n’ibiraro bisanzwe. Ubutumwa bwa RTDA bugira buti “Igiciro hagabanukaho hagati ya 60-80% ku bisanzwe”.

Mu butumwa busubiza ibibazo bya Kigali Today ku miterere y’ibi biraro, Ikigo RTDA cyatubwiye ko ibi biraro biba bikomeye cyane, ku buryo n’imodoka ziremereye cyane zishobora kubinyuraho nta mpungenge.

Hagumimana Noel, umwe mu baturage bishimira iki kiraro
Hagumimana Noel, umwe mu baturage bishimira iki kiraro

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kubakwa ibiraro byo muri ubu bwoko bitatu. Mu karere ka Musanze hari bibiri (kimwe kiri hafi y’ibiro by’Umurenge wa Muhoza ku muhanda uhari, icya kabiri kiri ku muhanda werekeza mu murenge wa Rwaza, icya gatatu kikaba kiri mu Karere ka Ruhango, ku muhanda werekeza ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rwingwe.

RTDA igaragaza ko guhera mu mwaka w’ingengo y’imari utaha wa 2024-2025, mu Rwanda hazubakwa ibiraro byinshi byo mu bwoko bwa Stone Arch Bridges.

Bagira bati “Twatangiye gukora ‘training z’abatechniciens’ (guhugura abakozi) bo kubyubaka, hamwe n’abafatanyabikorwa nka Enabel. Duteganya ko mu ngengo y’imari itaha ibindi biraro nk’ibi bizatangira kubakwa”.

Ikiraro cyo muri ubu bwoko cyubatse ku mugezi wa Mukinga, uri mu Kagari ka Kabushinge mu Murenge wa Rwaza w’Akarere ka Musanze, cyubatswe n’Akarere ka Musanze, ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Ubwami bw’u Bubiligi, binyuze mu Kigo cy’u Bubiligi gishinzwe iterambere Enabel.

Bamwe mu baturage bakoresha iki kiraro, bavuga ko mbere y’uko cyubakwa hariho ikiraro cy’ibiti gusa, cyahoraga gitwarwa n’amazi mu gihe uyu mugezi wabaga wuzuye.

Nshimiyimana Olivier, Umukozi w'Akarere ka Musanze
Nshimiyimana Olivier, Umukozi w’Akarere ka Musanze

Umuturage witwa Hagumimana Noel, agira ati “Iyo imvura yagwaga abana bagiye kwiga ntibabaga bagitashye kuko umugezi wabaga wuzuye. Ariko ubu kuva iki kiraro cyakubakwa, n’iyo imvura yagwa ari nyinshi ntabwo amazi yakirengera ngo abuze abantu kwambuka”.

Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe imyubakire y’imihanda n’ibiraro, Nshimiyimana Olivier, avuga ko muri rusange ibi biraro byubakishijwe amabuye n’isima nkeya, bisaba amafaranga makeya mu kubyubaka, kuko ikiguzi usanga ari ¼ cy’ikiguzi cy’ikiraro gisanzwe.

Urugero nk’iki kiraro cyo muri Rwaza, cyuzuye gitwaye miliyoni 18 n’ibihumbi 500 mu mafaranga y’u Rwanda, mu gihe iyo hubakwa ikiraro gisanzwe, iki giciro cyari kwikuba inshuro enye.

Lauret Preud'homme, Umuyobozi wungirije wa Misiyo muri Ambasade y'u Bubiligi mu Rwanda
Lauret Preud’homme, Umuyobozi wungirije wa Misiyo muri Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda

Umuyobozi wungirije wa Misiyo muri Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda, Laurent Preud’homme, avuga ko ibikorwa byose byakozwe mu bice bitandukanye by’Igihugu binyuze mu bufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Ubwami bw’u Bubiligi, byagendeye ku byo u Rwanda rushyize imbere mu guteza imbere imibereho y’abaturage.

Uyu muyobozi yagaragaje ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bworoshye, kuko u Rwanda ari igihugu gifite inzego zikora neza, ku buryo zibanza kurebera abaturage b’agace runaka ibikenewe byabateza imbere, kandi abaturage na bo bakabigira mo uruhare.

Uretse kubaka ibiraro, ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Ubwami bw’u Bubiligi mu gihe cy’imyaka itanu ishize kuva muri 2019 kugera muri 2024, bwasize hanakozwe ibindi bikorwa birimo kubaka imihanda, udukiriro, ibigo by’urubyiruko, amasoko ya kijyambere ndetse n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka