Gufatanya ntabwo ari intege nke ahubwo bigaragaza ubushake n’imbaraga nyinshi mubyo dukora - Paul Kagame

Ku munsi wa Gatatu yiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, umukandida wa FPR Inkota, Paul Kagame kuri uyu wa mbere tariki 24 Kamena 2024 aho yari mu Karere ka Ngororero mu bikorwa byo kwiyamama yashimiye abaturage baje muri iki gikorwa n’abanyamuryango ba RPF Inkotanyi ndetse n’imitwe ya Politiki yemeye kwifatanya n’Umuryango FPR kumutangaho umukandida ku mwanya wa Perezida.

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu Ngororero
Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu Ngororero

Ati “Baturage ba Ngororero n’abandi bavuye ahandi nagira ngo mbabwire ko nishimiye kuba naje kubashimira mu bufatanye bwanyu ku byiza igihugu cyacu cyagezeho ndanashimira abayobozi bari hano baturutse mu mitwe ya Politike yemeye gushyigikira umuryango FPR Inkotanyi ku mukandida umwe ku mwanya wa Perezida”.

Umukandida Paul Kagame yavuze ko gufatanya no gushyira hamwe ari byiza kuko iteka iyo abantu bashyize hamwe ntakibananira.

Umukandida wa FPR, Paul Kagame avuga ko hari igihe muri Politike abantu batabyumva neza bakavuga ko indi mitwe ya Politike yafatanyije na FPR yagombye kuba yarakoze ibyayo bakibwira ko byabananiye ntibamenye ko ibyakozwe ari ukubera gushyira mu kuri kuko babona ko bafatanyije n’Umuryango FPR Inkotanyi bagera kuri byinshi.

Ati “Ariko iyo abantu bafatanyije byose birakunda niyo mpamvu twaje hano kugira ngo tujye umugambi w’ibyo tuzakora tariki 15 z’ukwezi kwa Nyakanga 2024 nabyo bifite amateka aganisha ku bufatanye bw’imitwe ya Politike”.

Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame avuga ko kuba bahuriye hamwe mu gikorwa cyo kwiyamamaza ari igikorwa kigenda kigaruka kuko no muri 2017 yari muri Ngororero byose bikaba ari urugendo rwa Politike, na Demokarasi, rwo gushyira hamwe hagamijwe kugera ku iterambere ry’igihugu cy’u Rwanda.

Ati “Uyu munsi ndetse no kuri iyo tariki 15 z’ukwezi gutaha ni uguhitamo gukomeza iyo nzira ndetse mugahitamo n’abayobozi mufatanya iyo nzira, barimo abadepite n’uzayobora Repubulika y’u Rwanda”.

Umukandida Paul Kagame avuga ko hari abatajya bumva uko u Rwanda rukora ariko bazajya babyemezwa n’ibikorwa byarwo.

Ati “Ibyo tuzakora tariki 15 Nyakanga 2024 ni ibireba u Rwanda, ntabwo bibareba, hari uwo nabajije ejobundi nti abayoborwa na 15% iyo ni demukarasi gute? Ndetse n’ababatoye ari nka 30% cyangwa 40% y’abagomba gutora iyo simbona ko ariyo Demokarasi”.

Umukandida Paul Kagame avuga ko ibikorwa byivugira kandi abanyarwanda n’u Rwanda bazakomeza gukorera hamwe.

Umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame avuga ko abanyarwanda bagomba gukora cyane bashingiye kubyo u Rwanda n’Abanyarwanda bamaze kugeraho muri iyi myaka 30 ishize bagakomereza kwiyubaka bashyize hamwe.

Ati “Aho tugana mu myaka 5 iza turashaka gushimangira imyumvire y’imikorere yo kwikorera yo kugerageza ibyo dushoboye byose duhereye no kubyo dufite kandi birahari kuko icyambere igihugu gifite ari abaturage”.

Umukandida Paul Kagame yabwiye abaturage ba Ngororero ko ibyo bavuga byigeze kuba muri aka karere bihungabanya umutekano ko bitazongera kuko ntacyakongera guhungabanya umutekano w’abanyarwanda.

Ati “Twarafatanyije turabikemura tubishyira ku ruhande ntabwo byakongera, kuko twubatse inzira y’amahoro n’inzira y’ubumwe ndetse n’inzira y’iterambere tuyirimo igisigaye ni ugushaka uko twakwihuta gusa kugira ngo ikibazo dushobora kurangiza mu kwezi kumwe cyangwa abiri no mu mwaka umwe n’ibindi bishobora gutwara igihe bikorwe ku gihe”.

Perezida Kagame yabwiye abaturage ko azakomeza kubateza imbere mu byiciro bitandukanye birimo ubuzima, Uburezi, ibikorwa remezo, imibereho myiza n’ibindi bikorwa byose bibafitiye akamaro ko bigomba kwihutishwa mu iterambere.

Umukandida Paul Kagame yasoje ijambo rye abashimira ko bemeye gufatanya nawe muri gahunda itegerejwe tariki 15 Nyakaganga 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka