Izina Amavubi rihindurwe, Imirenge ihabwe ingengo y’imari ya siporo -Mpayimana Filippe
Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, mu matora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe mu minsi imbere Mpayimana Filippe, yavuze ko hakwiye gushyirwa ingengo y’imari ya siporo mu Mirenge ndetse n’izina ‘Amavubi’ ryitwa ikipe y’Igihugu rigahindurwa.
Ibi yabigarutseho kuri iki cyumweru ubwo yari amaze kwiyamamariza mu ntara y’iburasirazuba mu murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza.
Ubwo yaganiraga na Televiziyo y’Igihugu Mpayimana Filippe yakomoje kuri siporo nka kimwe mu bikwiye kuvugururwa aho yavuze ko harimo icyuho ndetse ko siporo ikwiriye kwigishwa uhereye mu bato ndetse hagashyirwaho n’ingengo y’imari mu Mirenge kugira ngo ifashe mu marushanwa asanzwe aba guhera mu tugari kuko ngo ubusanzwe nta yihari.
Ati, “Icyuho kirahari kuko si umbwambere mu mirenge yacu bakoresha irushanwa ry’Utugari ariko Akagari gatsinze ntikabone ishimwe, ntabwo wazabona Ronaldo cyangwa Mbape utaragize umwana wazamutse uhereye mu Kagari”.
Mpayimana akomeza avuga ko imikino ikwiye guhabwa ingengo y’imari ku rwego rw’Umurenge kandi ko ngo impamvu abivuze ari uko iyo ngengo y’imari ntayihari aho ndetse akavuga ko usanga n’abayobozi b’Imirenge batajya bita ndetse batanakurikirana amarushanwa yo hasi kandi ari ikintu k’ingenzi.
Ubwo yakomozaga ku ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru, Mpayimana Filippe yavuze ko nagera ku kibazo cya siporo azasaba ko izina "Amavubi" rihinduka kuko ngo ubanza Amavubi atadwinga neza.
Ati, “Ningera ku kibazo cya siporo, njye rwose nzanasaba ko izina Amavubi turihindura kuko ubanza Amavubi ataruma neza maze tukagira izina rizatuma Igihugu kigira ikipe ifite uburemere nk’Intare, Inzovu cyangwa se Ingwe”.
Dusubiye inyuma gato ubusanzwe buri mwaka mu Rwanda habaho amarushanwa atandukanye ategurwa ku rwego rw’Igihugu, usibye ategurwa n’Inganga zigenga hari n’andi ategurwa uhereye hasi harimo nk’Umurenge Kagame Cup aho iri rushanwa rihera mu Utugari rikajya ku rwego rw’Umurenge, ku Karere, ku rwego rw’Intara ndetse no ku rwego rw’Igihugu.
Irindi rushanwa ritegurwa muri uwo mujyo aha twavuga nka Amashuri Kagame Cup aho usanga muri iki cyiciro ari amashuri ahatana uhereye mu bigo byo mu Kagari kuzamuka kujye za ku rwego rw’Igihugu aho ndetse amashuri yitwaye neza ku rwego rw’Igihugu, ahagararira Igihugu mu mikino y’amashuri mu Karere.
Ibi byose bikaza byunganirwa n’ibindi bikorwa byo guteza imbere siporo biba byarashyizweho n’Igihugu yaba inzo ngaga (Federations) ndetse n’indi miryango itandukanye aha twavuga nk’Isonga ndetse n’abandi.
Ohereza igitekerezo
|