Rubavu: Urukundo bakunda Paul Kagame rwatumye barara bagenda (Amafoto)

Abaturage ibihumbi baraye bagenda bajya ahiyamamariza umukandida w’umuryango wa FPR Inkotanyi wiyamamariza mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu tariki 23 Kamena 2024.

Abaturage bavuye mu mirenge itandukanye kuva saa saba z’ijoro bari mu nzira bagana ahabera igikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR-INKOTANYI bavuga ko bashaka kujya kwicara imbere bakamureba ndetse bakamushyigikira mu bikorwa ariko bamushimira ibyiza yabagejejeho.

Abaturage bo mu mujyi wa Gisenyi n’Umurenge wa Rubavu ni bamwe mu bazindutse, bakaba bavuga ko kuba baraye ijoro biri mu byo bamushimira nko kugira umutekano, mu gihe begeranye n’Igihugu gicumbikiye abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Perezida Paul Kagame agiye kwiyamamaza mu Karere ka Rubavu ku munsi wa kabiri atangiye ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Abatuye mu Karere ka Rubavu bavuga ko uretse kumwakira bamwereka ko bamushyigikiye, biteguye kumutora.

Hitimana Jacques ukorera mu Karere ka Rubavu avuga ko ibyiza Abanyarwanda bamaze kugeraho babikesha Paul Kagame, bakaba bifuza kumutora kugira ngo ibikorwa abakorera ashobore kubyongera.

Agira ati "Hari ibihugu usanga abaturage bakigura abonnement (ifatabuguzi) ya telefone, ariko twe ubu guhamagara byarorohejwe kubera uriya mubyeyi, abantu bagenda amanywa n’ijoro ntacyo bikanga kubera umutekano tumukesha. Ibi byiyongeraho amatara ku mihanda, amazi hafi, abantu ntibagikora ingendo ndende. Yaduhaye Igihugu cyiza natwe tugomba kubimwereka tumutora."

Uwitwa Serafina utuye mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu avuga ko Paul Kagame yabaye akabando ku bakuze, ikaba impamvu ituma bamukunda.

Abaturage batuye mu Turere twa Nyabihu, Rutsiro na Rubavu bahuriye mu Murenge wa Rugerero ahabera igikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR-INKOTANYI, bamushimira ibyiza yabagejejeho birimo ibikorwa remezo, umutekano, imiyoborere myiza n’imibereho myiza.

Perezida Kagame yiyamamaza mu Karere ka Rubavu mu mwaka wa 2017 yari yijeje Abanyarubavu gukora batekanye, avuga ko abafite nta ntambara yamutera ubwoba.

Yagize ati "Nshaka ko amazi agera kuri buri wese maze mukore mwikorera, abacuruzi bacuruze, abahinga bahinge beze, aborora na bo batunge amagana batunganirwe. Igihugu twifuza kandi ni cyo gihugu dushobora kugeraho iyo twabishatse.”

Yiyamamaza mu 2017 mu Karere ka Rubavu aho yakiriwe n’abaturage bagera ku bihumbi 300, yavuze ko iterambere rigomba guhera kuri buri muntu na buri rugo rikagera hose.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka