Nimungirira icyizere umusoro w’ubutaka nzawukuraho burundu - Dr. Frank Habineza

Dr. Frank Habineza urimo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, ku itike y’Ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda – DGPR), yavuze ko naramuka atsinze amatora azakuraho burundu umusoro w’ubutaka.

Dr. Frank Habineza
Dr. Frank Habineza

Yabivugiye mu Karere ka Ngoma kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kamena 2024, aho iri shyaka ryakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ay’Abadepite, azaba mu kwezi kwa Nyakanga 2024.

Dr. Frank Habineza urimo wiyamamariza kuyobora u Rwanda ku nshuro ya kabiri, yavuze ko ubwo yiyamamazaga mu matora yo muri 2017, na bwo yari yasezeranyije Abanyarwanda ko nibamutora azakuraho umusoro w’ubutaka, ariko icyo gihe akaba ataragize amahirwe yo gutorwa.

Yavuze ko ishyaka Green Party ryatsinze amatora y’Abadepite muri 2018, ribona imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko, akavuga ko icyo gitekerezo bakomeje kugitanga, kandi ko n’ubwo umusoro w’ubutaka utavanyweho burundu, nibura wagabanutse.

Ati “Umusoro w’ubutaka ntiwavuyeho burundu kuko mwatoye undi mukandida, ariko nakoze ubuvugizi umusoro w’ubutaka uragabanuka. Ndabizeza ko nimungirira icyizere, umusoro w’ubutaka nzawukuraho burundu. Ubutaka ni gakondo twiherewe n’Imana, ntitugomba kubusorera”.

Mu mwaka ushize wa 2023, ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko umusoro ku butaka washyizwe hagati y’amafaranga 0 Frw na 80 Frw kuri metero kare imwe, uvuye ku mafaranga ari hagati ya 0 Frw na 300 Frw, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali n’indi mijyi wagabanyutseho hafi gatatu.

Mu bindi Ishyaka Green Party ryizeza ko rizakora mu gihe umukandida waryo yaba atsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, harimo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, by’umwihariko hagashyirwa imbaraga mu mavuriro y’ibanze (Poste de Sante).

Abitabiriye kwiyamamaza kwa Dr Frank Habineza
Abitabiriye kwiyamamaza kwa Dr Frank Habineza

Dr. Frank Habineza agaragaza ko iri shyaka rifite gahunda yo gushyiraho uruganda rumwe nibura kuri buri Murenge, cyane cyane izitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Yijeje abaturage ba Ngoma n’utundi turere tugakikije, ko nibamutora azabagarurira kaminuza ya UNIK (yahoze yitwa INATEK), yafunzwe muri 2020.

Uretse Dr. Frank Habineza wiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, Ishyaka Green Party rinafite abakandida 50 bemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, guhatanira imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka