Ishyaka Green Party ntiribeshya, ibyo risezeranye rirabikora – Hon Claude Ntezimana

Mu bikorwa byo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse n’imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko, Ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda - DGRP), ryavuze ko ari ishyaka ritabeshya abayoboke baryo, kuko ibyo ribasezeranyije bikorwa.

Ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Kamena 2024, byakomereje mu Turere twa Ngoma na Kayonza. Ishyaka Green Party rigaragaza ko mu matora ya 2018 hari ibyo ryari ryarasezeranyije Abanyarwanda kuzakorera ubuvugizi, kandi ibyinshi bikaba byarumviswe, bikanashyirwa mu ngiro.

Aha ryatanze urugero ko ari ryo ryatanze igitekerezo cyo kongera umushahara wa mwalimu ndetse n’uw’abapolisi, kuba ari ryo ryasabye ko hashyirwaho camera zicunga umutekano mu muhanda mu rwego rwo kugabanya impanuka zo mu muhanda, ndetse n’ibindi.

Umunyamabanga Mukuru wa DGPR, yavuze ko ibyo babivuga hari benshi bumvaga ko bidashoboka, ariko ashimira Guverinoma y’u Rwanda ko yumvise ibitekerezo byabo ikabishyira mu bikorwa.

Bimwe mu byo iri shyaka rishyize imbere mu gihe ryaba ritowe ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse rikanabona imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko, harimo kurengera imibereho myiza y’abaturage, ku buryo buri muturage abasha kurya nibura inshuro eshatu ku munsi.

Mu buhinzi n’ubworozi, iri shyaka rivuga ko rizaharanira ko ikoranabuhanga ritezwa imbere, mu rwego rwo kubona umusaruro uhagije.

Ryavuze kandi ko rizakora ubuvugizi abantu ntibamare igihe mu bigo by’inzererezi (transit centers), ndetse n’igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo kikavaho.

DGPR kandi ivuga ko hazakorwa ubuvugizi, kugira ngo umuntu wafunzwe ariko yaburana akaba umwere, yajya afungurwa agahabwa indishyi z’akababaro kuko ataha yarasubiye inyuma.

Iri shyaka kandi riravuga ko rizakora ubuvugizi, hagamijwe kuvanaho imisoro y’ubutaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka