Abasirikare basoje amahugurwa basabwe gukomera ku kinyabupfura

Brigade y’Abasirikari bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) igizwe na ba Ofisiye ndetse n’abasirikare ku zindi nzego, kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ukuboza 2025, basoje neza amahugurwa y’amezi ane yo ku rwego rwo hejuru, arushaho kubatyaza mu bumenyi mu bya gisirikare, ariko banibutswa ko ikinyabupfura ari cyo kiza mbere.

Ni amahugurwa yabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Nasho, giherereye mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ibirori byo gusoza amahugurwa byayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, byitabirwa n’abandi bayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda.

Muri uyu muhango, herekanywe imyitozo itandukanye yagaragaje ubumenyi n’ubushobozi abasirikare bungutse.

Iyi myitozo yasojwe, yagaragazaga amayeri y’intambara, imyitozo njyarugamba, kurasa, byose byagaragazaga ubushobozi bw’iyo Brigade mu bikorwa by’urugamba, no kubungabunga umutekano.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh, yashimiye abarangije amahugurwa ku bwitange, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga bagaragaje mu gihe cyose cy’amahugurwa. Yabasabye gukomeza kuba abanyamwuga mu nshingano zabo z’akazi.

Yabakanguriye kandi gukoresha neza ubumenyi n’ubushobozi bungutse mu kurengera ubusugire bw’Igihugu, no guhangana n’ibibazo by’umutekano bishobora kuvuka.

Gen Mubarakh yibukije akamaro ko gukomeza kwimakaza indangagaciro za RDF, cyane cyane ikinyabupfura, avuga ko ariyo nkingi y’ingenzi izindi ndangagaciro zubakiyeho.

Yagize ati “Ikinyabupfura ni cyo kigomba kubanza muri byose. Turi igisirikare kigendera ku myitwarire myiza n’indangagaciro z’ubunyangamugayo.”

Amahugurwa nk’aya agamije kongerera abasirikare ubumenyi n’ubushobozi, kugira ngo bashobore gusohoza neza inshingano zabo nk’Ingabo z’u Rwanda.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka