Abatuye i Rubavu barashimira Kagame ko yabakijije Sebeya
Abaturage batuye mu Karere ka Rubavu bavuga ko bashimira umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, kubera uburyo yabatabaye ubwo Sebeya yari yabateye igasenyera abarenga igihumbi naho abandi ibihumbi bitanu bagashyirwa mu nkambi.
Ni mu byishimo bamugaragarije kuri iki Cyumweru tariki 23 Kamena 2024, ubwo bari bateraniye mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu aho bari baje kumva imigabo n’imigambi no kumwereka ko bamushyigikiye kandi biteguye kumutorera kuzabayobora muri manda itaha y’imyaka itanu mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe hagati ya tariki 14-16 Nyakanga 2024.
Ubwo abaturage bo mu Karere ka Rubavu bangirizwaga ibyabo n’umugezi wa Sebeya, bamwe ndetse ukabatwara ubuzima, icyo gihe Perezida Kagame yarabasuye ndetse abizeza ubafasha. Ubu benshi bamaze kubona aho kuba abandi bakodesherezwa na Leta.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, akaba ari na Komiseri ushinzwe ubukangurambaga rusange, ni we washimye mu izina ry’Abanyarubavu, agira ati “Nyakubahwa Chairman, Abanyarubavu bantumye kugira ngo mbashimire by’umwihariko, ubwo umugezi wa Sebeya watezaga ibiza hano hanyuma bakabura abantu, bakabura ibintu ndetse bakanasenyerwa, Nyakubahwa Chairman mwarabatabaye ndetse ibikomeye mwabatabariye kuri iki kibuga."
Minisitiri Utumatwishima yagarutse no ku bikorwa by’iterambere abaturage b’Akarere ka Rubavu bamaze kugeraho mu nzego zitandukanye babikesha ubuyobozi bwiza ndetse n’umutekano.
Ibiza byatewe n’umugezi wa Sebeya tariki 3 Gicurasi 2023 byatumye imiryango 5,048 ijyanwa mu nkambi, na ho imiryango 2,558 igumishwa mu nkambi.
Hari imiryango itarabona amacumbi kandi idafite n’ibibanza byo kubakamo, cyakora hakozwe inyigo zimbitse z’ahagomba kubakwa.
Uretse imiryango 250 yasenyewe na Sebeya imaze kubakirwa hari n’indi 300 irimo kubakirwa, cyakora hari indi 870 yasenyewe ikeneye ibibanza no kubakirwa.
Mu gushaka ibisubizo by’umugezi wa Sebeya, hubatswe icyobo kizwi nka ‘Damu’ gifata amazi ndetse kikayaca intege ku buryo umugezi wa Sebeya utazongera kuzura ngo usenyere abaturage. Hubatswe inkuta za metero 2 ku mpande z’umugezi wa Sebeya zibuza amazi kongera gutera abaturage.
Hongerewe ubunini bw’ikiraro cya Nyundo cyagize uruhare mu gukwiza amazi mu baturage kandi hashyirwa irondo rihoraho ricunga amazi ya Sebeya kugira ngo naba menshi, abaturage baburirwe hakiri kare, bahunge.
Uretse iyi mirimo yose yakozwe, abatuye i Rubavu bavuga ko ubwo bari mu kaga, Perezida Kagame yabasuriye ku gihe atigeze abatererana, bamwizeza kumutora kugira ngo ibyiza abagezaho bikomeze kwiyongera.
Paul Kagame yabashimiye ndetse ababwira ko abakunda nk’uko bamukunda, ndetse abifuriza guhora biteza imbere.
Ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida ndetse n’Abakandida Depite, byatangiye ku wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, amatora akaba ateganyijwe tariki 14-16 Nyakanga 2024.
Ohereza igitekerezo
|