Abanyeshuri bo ku Nyundo bagobotswe nyuma y’umuvu wabateye
Minisiteri ishinzwe kurwanya Ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) yageneye ubufasha bw’ibanze abanyeshuri bo ku ishuri rya Nyundo baherutse kwibasirwa n’umuvu waturutse ku kuzura k’umugezi wa Sebeya.

Ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu tariki 3 Werurwe 2018, abanyeshuri n’abarezi batunguwe n’umuvu w’amazi wisutse mu kigo ukangiza ibikoresho uturutse mu mugezi wa Sebeya wegereye aho ishuri riherereye mu Karere ka Rubavu.
Ibyangiritse birimo ububiko bw’ibiribwa, ibikoresho byo kuryamirwa, ibikoresho by’isuku, ibikoresho byo kwigiraho, imyenda y’abanyeshuri, ibikoresho by’ishuri, moteri z’amashanyarazi n’ibikapu 39 by’abanyeshuri bitwarwa n’umuvu.

Iki kibazo cyahise gihagurutsa MIDIMAR kugira ngo igoboke abanyeshuri bahuye n’ibyago, ibashyira bimwe mu bikoresho by’ibanze, kuri uyu wa Mbere tariki 5 Werurwe 2018.
Minisitiri De Bonheur Jeanne d’Arc yasuye abahuye n’ibi bibazo muri aka gace, abemerera kuzakomeza gufasha abangirijwe n’iki kiza babagenera inkunga y’ibikoresho bingana na miliyoni 4,3Frw.
Yagize ati "Twaje kubihanganisha kubera Ibiza mwahuye nabyo. Ni ibintu bibabaje, niyo mpamvu dusabwa kwita ku bidukikije ku rwego rwo hejuru.”

Minisitiri avuga ko Ikibazo cyo gukemura Ibiza biterwa na Sebeya bagiye gushaka inzobere yiga ku gisubizo kirambye ku mugezi wa Sebeya naho ituruka.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Alphonse Munyenywari yavuze ko ku isoko ya Sebeya Haba imvura nyinshi, yizeza ko bagiye kongera imirwanyasuri mu guca intege amazi ava muri gishwati.
Yavuze ko hazanakorwa ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage gufata amazi ava ku mazu no kongera ubunini bw’ibiraro binyuramo amazi.

Ibikorwa b’isuku byo gusukura isayo n’amazi mu mashuri no mu byumba byo kuraramo, nyuma y’aho abanyeshuri bari batakibikoresha.
Ubuyobozi bw ishuri bwijeje ko bitarenze kuwa Kabiri amasomo azaba yongeye gutangira nk’uko bisanzwe. Bwanasabye gukomeza gukorerwa ubuvugizi abanyeshuri bakabona ibiryamirwa, imyenda yo kwambara n’ibiribwa bihagije.
Si ubwa mbere ikigo cy’ishuri cya Nyundo gisanganywe abanyeshuri 249 biga ubumenyingiro bangirizwa n’umwuzure watewe no kuzura k’uyu mugezi.

Imvura yaguye kuwa Gatandatu kandi yayakomerekeje abantu batanu, yangiza n’ibintu bitandukanye birimo amazu 26 yasenyutse, inzu zangiritse 924, ibiraro 10 byangiritse, hegitare z’imyaka 138.5 nazo zirangirika.
Imirenge yibasiwe n’imvura ni Kanama, Nyakiriba na Nyundo, by’umwihariko abanyeshuri ba Ecole d’Art Nyundo.




Ohereza igitekerezo
|