Umwana w’imyaka 17 yegukanye Rubavu Triathlon challenge 2018
Niyitanga Kevin na Hanani Uwineza nibo begukanye umunsi wa shampiyona mu irushanwa rya Triathlon.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Werurwe 2018, Shampiyona y’umukino na wa Triathlon wakomereje mu Karere ka Rubavu.
Mu bagabo habayeho gutungurana aho Niyitanga Kevin w’imyaka 17 ari we waryegukanye, haba mu ngimbi no mu bagabo.

Uwahabwaga amahirwe ni Hategekimana Timamu, ariko yaje gutungurwa nyuma yuko habayeho kumva nabi inzira yagombaga gukoreshwa arayoba.
Niyitanga wari wanabaye uwa mbere mu ngimbi ni nawe waje no kuba uwa mbere mu bakuru.
Niyitanga watangiye gukina uyu mukino mu 2015, Yavuze ko bigiye kumutera akanyabugabo akarushaho gukora cyane.
Yagize ati “Ntabwo nateganyaga kwegukana iri rushanwa ariko maze kubona ko Timamu yayobye agakora inshuro nyinshi natangiye kubona ko byose
Muri iri rushanwa hakinirwagamo imikino itatu ikomatanije: koga, gusiganwa ku maguru no gutwara igare.
Mu bagore Uwineza Hanani yongeye mwegukana iri rushanwa.
Hanani aherutse no kwegukana umudali wa mbere mu mikino nyafurika yabereye muri Zimbabwe mu kwezi gushize. Icyo gihe yasiganwaga mu kiciro cy’abatarengeje imyaka 23.

Uko bakurikiranye muri Rubavu Triathlon Challenge 2018 ukomatanije imikino yose itatu:
Abagabo
1.Niyitanga Kevin 1h 2’ 9’’
2.Rukundinka Stiven 1h 2’ 12"
3. Maniraguha Eloi 1h 4’ 9"
Abagore
1.Uwineza Hanani 1h 17’ 32".
2 .Tuyishime Alice 1h 32’ 24"
3.Dukuzimana Samillah 1h 35’ 32"
*Ikiciro cy’ingimbi.
1.Nitanga Kevin 1h2’9"
2.Rukundinka Stiven 1h 2’ 12"
3.Mwami Samuel 1h6’35".
Aba mbere mbere bahembwe ibihumbi 50Frw ,aba kabiri bahembwa 30Frw naho abaje ku myanya ya gatatu mu byiciro byose bahembwa ibihumbi 20Frw.
Iri rushanwa ryitabiriwe n’Abanyarwanda n’abandi baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abakinnyi basiganwaga ku mikino 3 ikomatanije aho basiganwaga ku ntera yo koga metero 750 mu kivu, gusiganwa ku maguru ibirometero 5 n’igice no gusiganwa ku igare ibirometero 20.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|