Davido yakoreye igitaramo gikomeye i Kigali (AMAFOTO)
Umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria Davido yaraye akoreye igitaramo kitabiriwe n’abantu benshi, bitandukanye n’ibyari byitezwe ko kitari bwitabire kubera imvura yari yabanje kugwa.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Werurwe 2018, nibwo Davido ukomeje kugaragaza ko ari imwe mu nshuti z’u Rwanda, yongeye kwerekwa n’abafana be b’i Kigali ko bakimukunze.
Mu gitaramo cyabereye muri parikingi ya Stade Amahoro, hakaba hagaragayemo n’abahanzi nyarwanda nka Sintex, Phionah Mbabazi, Yvan Buravan, Charly na Nina na Riderman.
Ariko uwatunguranye ni Jaly Polly waje guhamagarwa na Davido ku rubyiniro, nyuma y’uko yari yatangaje ko ari we muhanzi nyarwanda azi wenyine.
Dore uko byari byifashe muri iki gitaramo wasabwaga kwishyura 5.000Frw cyangwa ibihumbi 20Frw ndetse n’ibihumbi 50Frw bitewe n’uko wifite:









Ohereza igitekerezo
|
Ariko se UTAMBAYE ni uwuhe muri aba???
Mwagiye mureka gukabya!!!
Cg muragirango bambare ibizibaho bigenda bikubura ubutaka nk’abarokore!?! hahahahah
Oya tugomba kujyana niterambere rwse ubuse muragirango bambare rumbia?muraberewe rata mwambaye neza
abagore ntibacyambara ndakurahiye
Sha reka irekere, abanyarwanda turimo kugenda twiyambura umuco wacu kandi burya ni uko tutabimenya, kwiyambura umuco ni ukwigira uwo utari we, kandi imbere y’Imana ni icyaha.