Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Burkina Faso bibasiwe n’igitero k’iterabwoba

Perezida Paul Kagame yagaragaje agahinda yatewe n’igitero k’iterabwoba cyagabwe kuri ambasade y’Abafaransa muri Burkina Faso, kigahitana abantu umunani.

Bamwe mu bantu bari muri Ambasade y'u Bufaransa bagerageza kwihisha amasasu
Bamwe mu bantu bari muri Ambasade y’u Bufaransa bagerageza kwihisha amasasu

Kuri uyu w Gatanu tariki 2 Werurwe 2018, ni bwo abantu bitwaje imbunda bagabye igitero kuri Ambasade y’Abafaransa batangira kurasa ku bashinzwe kuyirinda bashaka kwinjiramo.

Imibare itangazwa n’ubuyobozi ivuga ko abarinda ambasade bagerageje kwirwanaho ariko hapfamo umunani, hakomereka abasivili bagera muri 80. Ku ruhande rw’abateye nabo haguyemo umunani.

Perezida Kagame uri no kuyobora Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU), abinyujije kuri Twitter, yatangaje ko yababajwe n’icyo gitero kandi yizeza umusanzu we mu guhangana n’iterabwoba mu gace Burkina Faso iherereyemo.

Yagize ati "Nihanganishije abaturage ba Burkina Faso baburiye ababo mu gitero cy’iterabwoba i Ouwagadougou. Nifatanyije kandi n’umuvandimwe wanjye Perezida Roch Kabore mu kurwanya iterabwoba mu gace ka Sahel."

Umwotsi mwinshi nyuma y'aho abantu bageragereje gusenya ikicaro cy'ingabo muri Ouagadougou
Umwotsi mwinshi nyuma y’aho abantu bageragereje gusenya ikicaro cy’ingabo muri Ouagadougou

Minisitiri w’Umutekano muri iki gihugu Clement Sawadogo yavuze ko hari ikindi gitero kibasiye ikicaro gikuru cya gisirikare. Icyo gitero cyasenye uruhande rumwe rw’inyubako rwagombaga kuberamo inama ku mutekano.

Umuyobozi w’Umujyi wa Ouagadougou yavuze adashidikanya ko ibi bitero ari iby’iterabwoba, kuko abateye baje bambaye imyenda ya gisivili.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kandi aya marorerwa bayakora mu izina ry’imana yabo,ALLAH.Ariko ntabwo ari Abaslamu gusa barwana mu izina ry’imana.Intambara nyinshi zikorwa n’amadini.Ndetse no mu Rwanda hagati ya 1990-1994,abasirikare b’igihugu bajyaga ku rugamba Padiri abanje kubambika "amashapule",ngo bajye kurwanya Umwanzi mu izina ry’imana.Abantu bibeshya ko imana iba muli byose.Amakipe y’umupira iyo agiye gukina,abanza gusenga.Ndetse n’abajura iyo bagiye kwiba,babanza gusenga.Ntabwo imana yumva abantu bagiye kwica,kurwana,cyangwa bagiye kwiba (Yohana 9:31).Baliya barwanyi ba Al Shabab,Al Qaeda,Al Aqmi,etc...imana yabo ni Satani (Yohana 8:44).Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,izabarimbura ku munsi w’imperuka.Kimwe n’abanyamadini barya amafaranga y’abantu biyita abakozi b’imana,kuko Yesu yadusabye gukora umurimo w’imana ku buntu (Matayo 10:8).

gatera yanditse ku itariki ya: 3-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka