Ruhango: Gucunga nabi imali y’Akarere byirukanishije ku kazi Meya n’abamwungirije
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Werurwe 2018, Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango, yirukanye ku kazi Komite Nyobozi y’aka karere, ibahora ubwumvikane bucye mu kazi ndetse n’imicungire mibi y’imari y’Akarere.

Komite nyobozi y’Akarere ka Ruhango yari igizwe na Mbabazi Francois Xavier wari Meya w’aka Karere, naTwagirimana Epimaque wari meya wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu hamwe na Anonciata Kambayire wari meya wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Aba bayobozi kandi ntibirukanywe gusa ku kazi ahubwo bahise bakurwa mu bajyanama b’aka karere, nk’uko byatangajwe na Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Ruhango, Rutagengwa Gasasira Jerome.
Mu mafaranga bashinjwa gucunga nabi ngo harimo ayo kubaka ikimoteri cy’Akarere aho Akarere kishyuye asaga Miliyoni 25, bitandukanye n’imirimo yari yakozwe.
Aba bayobozi kandi ngo barashinjywa imicungire mibi y’amafaranga yagenewe gufasha abatishoboye, bakanashinjwa imikoranire idahwitse hagati yabo yadindije imikorere y’akarere muri rusange.
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Nishimiye ukweguzwa kwabo harimyanya itandukanye ark ntagotwigeze twishimira amanota yaba mifotra yarigenzuye ibizamini byakozwe kuko dukoze ibizamini henshi ark ruhango itubereye nka nyamagabe na bugesesa bagiye bamera nka nyanza na gisagara bavugisha ukuri!!!
kubeguza ntibihagije bajye babakubita muri kajwiga ndavuga uburoko nibwo buba bukwiriye ibisambo
Nibakomerezaho batugerere na nyaruguru bahatuvanire abigize ibimana dusubire mu byacu dore bamwe twarayuhunze,
batinze kubeguza gusa leta ibakurikirane bihagije kuko kubeguza gusa ntibikwiye bakagombye no kubazwa iby’uruganda rwitwa gafunzo rice mils kuko baba bitwaza ko ari abayobozi bagahombya leta
ibyo nibyo ndibuka kuntu batwimye akazi bakazana abantu babaheye ruswa muri examen ya ba veternery gusa birabaje
ahubwo kambayire bamufate atarabinyereza
Bajye beguzwa igihe bagaragayeho imikorere idahwitse