36 basoje amahugurwa azabafasha kwigisha abajya mu butumwa bw’amahoro
Ingabo, abapolisi n’abasivile 36 basoje amahugurwa yo kurinda abasivile mu gihe cy’intambara, akazabafasha kwigisha abajya mu butumwa bw’amahoro mu bihugu biberamo intambara.

Aya mahugurwa y’iminsi itanu yiswe “The United Nations Comprehensive Protection of Civilians Training of Trainers Course”, yasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Werurwe 2018.
SSP Urbain Ruseruka ukorera muri Polisi y’Igihugu, avuga ko aya mahugurwa yaberaga mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) riherereyei i Nyakinama, abasigiye ubumenyi bukenewe mu kurinda amahoro mu gihe cy’intambara.
Yagize ati “Twize ko ari ukubungabunga umutekano w’abasivile ku bufatanye n’inzego eshatu: abasirikare, abapolisi n’abasivili. Tugiye kwigisha abandi kugira ngo bagire ubwo bumenyi bubafasha gutabara abaturage byihuse.”

Col Charles Adu-Brempong waturutse muri Ghana, nawe ati “Twabonye ubufasha bukomeye buduha ubushobozi bwo guhugurira abandi gutabara abasivile, cyane abana n’abagore bibasirwa mu bihe by’intambara.”
Aya mahugurwa yateguwe n’u Rwanda ku bufatanye na Leta zunze ubumwe za Amerika na Leta y’u Buholandi.
Arashimangira umubano w’ibyo bihugu, nyuma yo gusinya amasezerano ya “Kigali Principles” nk’uko bivugwa na Alma Ibrahimovic intumwa ya Ambasade y’u Buhorandi.

Ati “U Buhorandi ni kimwe mu bihugu bimaze kwiyongera ku bindi byasinye amasezerano ya Kigali Principles.
“Ni iby’agaciro gakomeye gufatanya n’u Rwanda muri gahunda nziza ya Kigali Principles, kandi ubufatanye buzakomeza hagamijwe kurushaho kurinda umutekano w’abasivire.”

Col Jill Rutaremara, umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, avuga ko ayo amahugurwa yari yaherukaga kubera mu mu Rwanda muri 2015, aho yari yabereye ku nshuro ya mbere.
Avuga ko icyo gihe ari ho hagizwe igitekerezo cyo gushyiraho amasezerano yo kurengera abasivili mu ntambara, yakubiye mu kiswe “Kigali Principles”.

Col Rutaremara avuga ko umubare ukomeje kwiyongera w’ibihugu bisinya aya masezerano, agatanga icyizere cy’impinduka hagamijwe kurushaho kurinda umutekano w’abasivile.
Agira ati “Ni nko kuvuga ko niba uri m’ubutumwa, igihugu cy’iwanyu kikaba cyavuga kiti ‘oya aho kugira ngo abasirikari bacu bapfe ibyo ni mubireke kandi hari abaturage bapfa!’
Ibyo nibyo dushaka kuvanaho kugira ngo uwagiye mu butumwa bw’amahoro yitange nibiba ngombwa abe yatanga ubuzima.”
Col Rutaremara akomeza avuga ko umubare w’ibihugu bimaze kwitabira gusinya aya masezerano ukomeza kwiyongera.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|