Umusirikare wa Congo uherutse gufatirwa mu Rwanda yasubijwe iwabo

Sergent Major Malanga Bombole umusirikare wa Congo wari umaze iminsi itatu afatiwe mu Rwanda, nyuma yo gutorongera akabura inzira akisanga ku butaka bw’u Rwanda.

Sergent Major Malanga yashyikirijwe itsinda rishinzwe gukemura ibibazo hagati y'ibihugu muri aka gace
Sergent Major Malanga yashyikirijwe itsinda rishinzwe gukemura ibibazo hagati y’ibihugu muri aka gace

Sergent Maj Malanga yafatiwe mu mudugudu wa Cyamabuye mu Kagari ka Rusura mu Murenge Busasamana ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki 28 Gahyantare 2018.

Ingabo z’u Rwanda zamushyikirije itsinda rishinzwe kugenzura amakimbirane ku mipaka ihuza Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo n’ibindi bihugu (EJMV).

Sergent Major Malanga Bombole yavuze ko afatwa atari yamenye ko yinjiye mu butaka bw’u Rwanda.

Yagize ati “Navuye ahitwa Kabagana, mbwiwe ko hari umusirikare urwaye. Nakoze urugendo runini kugira ngo mugereho hafi ya Gitotoma.

"Nari mfite imbunda n’icyombo nisanga nageze mu birindiro by’ingabo z’u Rwanda. Zansabye gusubira inyuma, nakomeje gushaka inzira nabwo nibona ndi mu basirikare b’u Rwanda.”

Avuga ko mu Rwanda bamufashe neza
Avuga ko mu Rwanda bamufashe neza

Ku buzima yari abayeho mu Rwanda mu minsi yari ahamaze, Sergent Maj. Malanga yemeza ko yari afashwe neza nta kibazo yigeze agira.

Ati “Bakimfata nagize ubwoba ariko bangejeje ku muyobozi bamfashe neza, barangaburira ndetse nshobora no gukaraba.”

Uyoboye itsinda rya EJVM, Col Mateus Antonio Valodia, yashimiye ingabo z’u Rwanda uburyo zitwara mu kibazo cy’ingabo za Congo zivogera umupaka w’u Rwanda.

Ati “U Rwanda na Congo ni ibuhugu by’ibituranyi, kandi dushimira u Rwanda uburyo rukemura ibibazo biciye mu biganiro, kandi turizera ko tuzakomeza gukorana.”

Malonga ari kwerekwa ingabo za Congo
Malonga ari kwerekwa ingabo za Congo

Sgt Maj Malanga ni umusirikare wa FARDC wa 35 ufatiwe ku butaka bw’u Rwanda agasubizwa mu gihugu cye.

Yinjiye mu Rwanda nyuma y’uko abasirikare ba Congo binjiye mu Rwanda bakarasana n’ingabo z’u Rwanda kuwa 13 Gashyantare, batatu bakahasiga ubuzima.

Ingabo z’u Rwanda zishyikiriza ingabo za Congo abasirikare baguye mu Rwanda, zari zasabye ko zajya zihura n’ubuyobozi bw’ingabo za Congo mu gukemeura ibibazo hatabayeho ibibazo byo kurasana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

baba baje kuneka aho ibirindiro bya RDF biherereye n’isura ye ntabwo isa n’iyabakatanyama wasanga ari fdlr wibera muri FARDC. Ingabo zacu nizibe maso wabona barigushaka aho bazinjirira bakajijisha ngo ntibazi umupaka

etoo yanditse ku itariki ya: 4-03-2018  →  Musubize

Ndashimira RDF uburyo ikorana umweten’umurava.nikomerezaho

Alias yanditse ku itariki ya: 3-03-2018  →  Musubize

Umusrikare wo kuri urwo rwego utazi kugenzura imipaka yi gihugu cye ubwo urwo rwego yarugeze ho gute,ngo yagenzeumwanya munini agiye kureba umusirikare urwaye,nta modoka cg se ubundi buryo yakoresha kugirango ajye gusura uwo musirikare urwaye.fake news

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 2-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka