Nyagatare: Kubona urukingo ku bariwe n’imbwa ni ikibazo

Abantu bane barimo umukecuru bo mu kagari ka Musheri mu Karere ka Nyagatare, bariwe n’imbwa yasaze bajyanywe mu bitaro bya Nyagatare kuvurwa habura urukingo rwo kubatera.

Ibitaro bya Nyagatare
Ibitaro bya Nyagatare

Doctor Ngabire Nkunda Felippe umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare avuga ko kubera kutagira urukingo ruterwa uwarumwe n’imbwa yasaze, byabaye ngombwa ko abo bantu bane boherezwa mu bitaro bya Kiziguro na Ngarama mu Karere ka Gatsibo.

Ati “Muri farumasi y’akarere inkingo zashizemo kandi n’i Kigali zari zarashize, ariko batwizeje ko zamaze kuboneka hasigaye kuzizana. Kubera iyo mpamvu ntakindi twari bukorere aba barwayi uretse kubohereza Kiziguro na Ngarama ziri bakavurwa.”

Justus Kabangira umunyambanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musheri w’agateganyo yasabye abaturage batunze imbwa zidakingiwe kubimenyesha hakiri kare zigakingirwa, bitaba ibyo bakitegura ibihano.

Ati “Abafite imbwa bakwiye kuzigumisha mu ngo zabo ntizijye ku musozi, abatarakingiza nabo batumenyeshe tuzikingire kandi abatazabikora bazahanwa n’imbwa zabo zicwe.”

Ubundi urukingo rw’uwarumwe n’imbwa rugura amafaranga ibihumbi 9 kandi umuntu ahabwa 5. Ufite ubwisungane mu kwivuza aruhabwa nk’uko yivuza malariya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muravuga inyagatare ntimuzi ibitaro bya Ngoma uko bifata abarwayi cyanecyane mu week-end aho usanga umuganga umwe ariwe wakoze maze abarwayi bakahirirwa ntawokubitaho? barambirwa bagataha batavuwe kuko uwo umwe yita kundembe nabari mubitaro abandi ntagaciro baba bafite .

IKAZE yanditse ku itariki ya: 4-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka