Yemeza ko yakize kanseri kubera kwivuza kare

Utuwekigeli Victoire yemeza ko yakize indwara ya kanseri y’ibere kubera ko yamenye ko ayirwaye hakiri kare ahita atangira kuyivuza none ubu ameze neza.

Utuwekigali yemeza ko yakize kanseri y'ibere
Utuwekigali yemeza ko yakize kanseri y’ibere

Uyo mubyeyi w’imyaka 57 utuye mu Murenge wa Gatsata muri Gasabo, yamenye ko arwaye iyo ndwara muri 2013.

Byatangiye ubwo yabonaga akabyimba ku ibere agahita agana abaganga ngo bamupime barebe impamvu yako, nyuma baza kumubwira ko arwaye kanseri.

Yipimisha bwa mbere ngo yabikoreshereje muri Uganda, kuri Mulago Hospital, avayo yamenye neza ko arwaye kanseri, ariko ngo afite ububabare bukabije kubera inyama bamukaseho bakora ibizamini.

Ngo yahise agaruka mu Rwanda akomereza CHUK, umuganga wamwakiriye amubwira ko rya bere rirwaye ari ukurica kugira ngo ububabare bugabanuke, bityo ubuvuzi bukomeze atababara cyane, bariciye muri Kanama 2014.

Icyo gihe ngo umuganga yahise amufata ibizamini abyohereza hanze, ibisubizo biboneka nyuma y’ukwezi, gusa ngo byaje bitameze neza nk’uko Utuwekigeli abyivugira.

Agira ati “Nyuma y’ukwezi naragarutse ibisubizo byabonetse, muganga ambwira ko bitameze neza kuko yari kanseri yimuka ikajya ahandi mu mubiri kandi yica. Gusa yanyijeje ko nkomeje kwivuza no gukurikiza inama z’abaganga nakira”.

Icyo gihe ngo bahise bamuha Transfer ajya ku bitaro bya Butaro, aho yahise atangira guterwa inshinge zo kuyitwika (Chemotherapy), icyakora nyuma ngo bamugira inama yo kujya Uganda kunyura mu cyuma cyo kuyishiririza (Radiotherapy), aho byari muri 2015.

Ati “Maze kubona ubushobozi nagiye muri Uganda, barayishiririza, namazeyo ukwezi kwa gatanu kose. Nyuma y’amezi atandatu nasubiyeyo barampima, umuganga wankurikiranaga ambwira ko 98% nakize kanseri kuko ntaho yayibonye na hamwe mu mubiri”.

Ibi ariko ngo ntibyari bihagije kuko bamusabye kujya akoresha ibizamini i Butaro buri nyuma y’amezi atatu, nyuma bamushyira kuri atandatu, kandi aho hose ngo nta ndwara bigeze babona ndetse baza no kohereza ikizamini hanze nabwo igisubizo kiza ari kizima.

Ibi ariko kubigeraho ngo byaramuhenze cyane kuko inshuro ebyiri yagiye ku bitaro bya Mulago muri Uganda byamutwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni eshanu, hakiyongeraho ay’ingendo, ayamutungaga, aho kurara n’ayo yakoresheje mu buvuzi bwo mu Rwanda.

Mbere yo kurwara uyu mubyeyi ngo yari afite ibiro 89, mu gihe cy’uburwayi biramanuka bigera kuri 55 ariko ubu ngo byongeye kuzamuka biba 86.

Uyu mubyeyi ashimira abaganga bamwitayeho, umuryango we n’ishyirahamwe ry’abarwaye kanseri mu Rwanda ryamuhaye ubufasha mu burwayi bwe.

Utuwekigeli asaba abandi babyeyi kwirinda kwivuza magendu “Ufite ikibazo mu ibere akenshi bamubwira ko ari inzibyi cyangwa amarozi, ntukabyumve ahubwo jya kwa muganga. Abahitanwa na kanseri kenshi bazira kwivuza magendu kuko bataba bazi icyo barwaye”.

Dr Uwinkindi François, umukozi w’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) ukuriye gahunda yo kurwanya kanseri, yemeza ko iyo ndwara ikira.

Ati “Kanseri zitandukanye cyane cyane iy’ibere zirakira neza iyo zimenyekanye kare umuntu agahita yivuza mbere y’uko ikwirakwira mu mubiri. Abagore barengeje imyaka 35 n’abagabo barenge 40, barasabwa kwipisha nibura rimwe mu mwaka ngo barebe uko bahagaze”.

Bimwe mu bimenyetso bikomeye bya kanseri y’ibere ni utubyimba tudasanzwe mu ibere, imoko itebera, kubona ibintu by’uruzi biza mu ibere utonsa no kubona ibere ryahishije.

Ubushakashatsi buheruka bw’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima (WHO), bwerekanye ko ku isi abantu miliyoni 14 barwara kansi, muri bo miliyoni 8.5 ikabahitana.

WHO yerekana kandi ko mu Rwanda abantu ibihumbi umunani barwara kanseri buri mwaka, ibihumbi bitandatu ikabahitana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka