Hadi Janvier mu ikipe y’igihugu igiye gusiganwa muri Tour du Cameroun
Hadi Janver yagarutse mu ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare nyuma y’igihe kinini atayikinamo aho ajyanye na bagenzi be gusiganwa mu irushanwa rizenguruka igihugu cya Cameroun rizwi nka Tour du Cameroun rizaba kuva tariki ya 10-18 Werurwe 2018.

Hadi Janvier yari amaze umwaka urenga adakina mu ikipe y’igihugu nyuma yo gufata umwanzuro agasezera kuri uyu mukino muri Nzeri 2016 avuga ko atitaweho kandi n’abayobozi b’uyu mukino batamushyigikiye.

Gusa nyuma y’umwaka adakina, Hadi yatangaje ko yahubutse mu gufata umwanzuro wo gusezera ku igare yisegura ku bayobozi b’umukino w’amagare mu Rwanda, avuga ko yababeshyeye akabasiga isura mbi ndetse asaba kongera kugaruka agakina.

Hadi Janvier usanzwe akinira ikipe ya Benediction Club y’i Rubavu yongeye gusaganwa akina irushanwa rya Rwanda Cycling Cup ariko yari atarongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu.
Mu bakinnyi azajyanabo muri Cameroun harimo Uwizeyimana Boneventure, NSengimana Bosco,Ruberwa Jean Damascene,Tuyishimre Ephrem na Gasore Hategeka.

Iyi kipe izatozwa na Munyankindi Benoit ikazaherekezwa na Karasira Theonetse (umukanishi) hamwe na Kayinamura Patrick (ugorora imitsi).
Iyi kipe izerekeza muri Cameroun tariki ya 8 Werurwe.
Ni ku nshuro ya kabiri abanyarwanda bagiye gukina muri Cameroun kuva uyu mwaka watangira aho beheruka kwandika amateka begukana irushanwa rya Tour de l’Espoir ryari ryitabiriwe n’abakinnyi batarengeje imyaka 23 beza kurusha abandi ku mugabane wa Afurika.
Tour du Cameroun iri ku rwego rwa 2.2 ikaba masiganwa yemewe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku isi (UCI) mu abarizwa ku mugabane wa Afurika.Tour du Cameroun igiye kuba ku nshuro ya 15 ikazitabirwa n’ibihugu icumi biturutse muri Afurika n’i Burayi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|