Miss Rwanda 2018 ntacyo ashaka kuvuga ku banenga amanota yabonye mu bizami bya leta

Iradukunda Liliane wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2018 aravuga ko atabona icyo avuga ku manota yagize mu bizami bya leta yazengurukijwe ku mbuga nkoranyambanga amaze kwambikwa ikamba.

Miss Rwanda 2018 muri studio za KT RADIO
Miss Rwanda 2018 muri studio za KT RADIO

Nyuma yo kwambikwa ikamba abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye guhanagana ifoto [screen shot] y’amanota yagize mu bizami bya leta, bamwe bagashimangira ko atari we wari ukwiye kwambikwa ikamba ugereranyije n’ayo manota yagize.

Ibi byavugwaga hashingiwe ku kuba hagenderwa ku bintu bitatu mu gutora Miss Rwanda, ari byo umukobwa uhiga abandi mu bwiza, ubahiga mu bwenge, ndetse no mu muco [Beauty, Brain and Culture]

Inota rya hafi yagize mu masomo yakoze mu bizami bya leta ni inyuguti ya D, mu gihe amanota ashyirwa mu byiciro hakurikijwe inyuguti, uhereye kuri A ihabwa abagize amanota menshi.

Mu kiganiro KT Idols cya KT Radio cyatambutse tariki 03 Werurwe 2018, yavuze ko nta kintu yabona avuga ku bamunenze kubera ayo manota yagize.

Ati “Ntacyo nabona mbivugaho. Miss Rwanda igira ibyo ikurikiza wenda n’abandi bafite ibyo batekereza simbizi, gusa ariya manota ni yo nabonye ntabwo nabona byinshi mbivugaho”.

Amafaranga menshi yatunze mbere yo kuba Miss ni 12,000

Miss Rwanda 2018 avuga ko amafaranga menshi ye bwite yigeze gutunga mbere yo kwambikwa ikamba ari amafaranga y’u Rwanda 12,000. Kuri ubu agiye kujya ahembwa umushahara w’ibihumbi 800 buri kwezi mu gihe cy’umwaka.

Hari abavuga ko bigoye ko umuntu w’imyaka 18 utarigeza atunga amafaranga afatika yacunga neza uwo mushahara akawubyaza umusaruro. Gusa Iradukunda avuga ko n’ubwo uwo mushahara ukubye inshuro hafi 80 amafaranga menshi ye bwite yigeze gutunga bitazamunanira kuwucunga neza.

Ati “Ntabwo ari menshi ku buryo byananira kuyacunga. Hari utuntu uba wifuza kuba wakora ukavuga uti mbonye amafaranga nakemura utwo tubazo, nicyo bizamfasha mbere na mbere”

Gukamira mu kadobo

Miss Iradukunda Liliane ni we uhagaze areba mugenzi we akama
Miss Iradukunda Liliane ni we uhagaze areba mugenzi we akama

Mu gihe Miss Iradukunda na bagenzi be bari bagihatanira ikamba, hari ifoto yazengurutse ku mbuga nkoranyambaga igaragaza abo bakobwa bakamira mu kadobo ka “NOMI” kazamo isabune y’ifu.

Miss Iradukunda yemeje ko ari umwe mu bakobwa babiri bagaragara kuri iyo foto, avuga ko ikosa ritari rikwiye kubabarwaho cyangwa ngo ribarwe ku bategura Miss Rwanda, kuko akadobo bakamiyemo bagasanze mu rwuri atari bo bari bagatwaye.

Ati “Birashoboka ko ari amakosa ariko nanone ntabwo abantu bakwiye kuturenganya kuko tutagiye kureba ziriya nka twitwaje kariya kadobo, twagasanzeyo”

Miss Iradukunda yatowe mu birori byabaye ku mugoroba wa tariki 24 Gashyantare 2018. Gutorwa bye ngo byaramutunguye cyane kuko yabonaga abakobwa bose bahataniraga ikamba bari beza kandi bashoboye, ku buryo na we ubwe atahise yiyakira bakimara gutangaza ko ari we wegukanye ikamba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

Ariko sha urabona iri yamashini umukemurampaka ayibonye haricyo yaba acyandika uziko musetsa umwa afite umutungo kamere mumureke amanota se abahungu bakora iki ntibabigira mbega igitokba eeeeeeeeeeeeeee

j yanditse ku itariki ya: 29-09-2018  →  Musubize

kumugani wa Amag the black miss ni mama abandi nibisonga,
abandi bana baba bakobwa abarimo kubaterera inda mumandazi
kubera kubura amafaranga batanga kwishuri ngo babone ifunguro
rya saa sita,abandi bibereye muri pickuniqwe tu,mu mahotel
ama modaka ahenze ,akayabo kamafaranga bahebwa,kandi ikibazo
cyabakobwa bata ishuri cyabaye agatera nzamba,ibi birambabaza
nubwo ntacyo nahindura ndi nka gafi gato kari munyanja.

kanani eric yanditse ku itariki ya: 21-05-2018  →  Musubize

muve murayo sha aruzuye iriya mashini ntawayigotwa nange namutora

musemakweli yanditse ku itariki ya: 27-03-2018  →  Musubize

mbega umwana ufite imashini nini we, uziko yuzuye hagati neza neza. nayo iri mubizamufasha kumubeshaho hano hanze

twahirwa olivier yanditse ku itariki ya: 21-03-2018  →  Musubize

egee kogunansyhsdhujayero cyane

alias yanditse ku itariki ya: 13-03-2018  →  Musubize

oya rwose the real miss rwanda was suppose to be natacha nahubundi n corruption

amani yanditse ku itariki ya: 9-03-2018  →  Musubize

MUBYUKURI KORA CYANE IMANA IZANA GUFASHE NAHUBUNDI URUMWANA UCABUGUFI KANDI UVUGISHA UKURI IBYAMANOTA NEVER MIND KUKO NABAYAFITE HARIGIHE NTACYO BATUGARAGARIZA MUBYO BAKORA GUSA UKORE PROJECT YAWE NEZA UZABIGERAHO

alias yanditse ku itariki ya: 8-03-2018  →  Musubize

Ariko ngewe nikundiye yu mu miss icyona mukundiye nukwicisha bigufi kd sha uzabikomeze nukomeza gucabugufi nokuba miss wisi ushaka uza muba naho amanota abayashaka turababwirako utarimiss wa math

big boss yanditse ku itariki ya: 6-03-2018  →  Musubize

Ariko ndacyeka kuba yaragize amanita make ntaho bihuriye no kuba miss .kuko ntabwo bamutoreye kukemura ibibazo bya math cg guhagararira intiti icyo bamutoreye nu mushingawe, ubyiza ndeste no kuba agaragaza ubwiza thank and am sorry for that

Joe yanditse ku itariki ya: 6-03-2018  →  Musubize

Erega ursule ashobora kuba atsinda yaborotse, cg azi imibare myinshi, umwana akamukosoza kubisobanura neza, no gushira amanga bitewe n’ibyo bamubaza. Kdi ushobora kuba ufite ubwenge mu ishuri ariko hanze atari bwinshi, rwose tureke kwitiranya ibintu.

Alias yanditse ku itariki ya: 6-03-2018  →  Musubize

uyu mwana mumureke yirire inoti nta nkomyi, iby’amanota se bihuriye he na kuba miss. icyo mukundira ubona ari umwana uca bugufi.

richard yanditse ku itariki ya: 5-03-2018  →  Musubize

ibyamanota byo ashobora kuba ari make ariko byagera muri miss agatsinda ibazwa nibindi bisabwa,cyane ko nta diprome basaba mbere yo kwiyamamaza abo babivuga ni bantamunoza

BEBE yanditse ku itariki ya: 5-03-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka