Mimuli: Agronome arakekwaho gukubita umuntu bikamuviramo urupfu

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Mimuli Mucungurampfizi Andre arakekwaho gukubita umuntu bikamuviramo urupfu, afatanyije n’umucuruzi w’akabari.

Byabereye mu mudugudu w’indahemuka Akagari ka Mimuli Umurenge wa Mimuli Akarere ka Nyagatare, ahagana isaa sita z’ijoro kuwa Kabiri tariki 27 Gashyantare.

CIP Theobald Kanamugire umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko uwo wapfuye yitwaga Hakorimana Jean Claude yari asanzwe ahinga inyanya.

Iryo joro yari yataramiye mu kabari ka Niyonsenga Abraham ahahurira n’uwo mugoronome Mucunguramfizi.

Mucunguramfizi ashatse gutaha ngo yabuze “Casque” ye yambara kuri moto, akeka ko ari uwo Hakorimana wayibye.

Ati “Agoronome yabuze ingofero bambara mu mutwe ya moto, bakeka Hakorimana ko yayibye niko kumufata we na nyiri akabari baramukubita bamugira intere atwara kwa muganga agezeyo arapfa.”

CIP Theobald Kanamugire asaba abaturage kutihanira ahubwo bakiyambaza ubuyobozi.
Ati “Kwihanira ntibyemewe, niba yari abuze ingofero ye, yagombaga kwiyambaza ubuyobozi hafi aho aho gukubita umuntu. Abaturage bizere ubuyobozi kuko kwihanira bibaviramo ingaruka zirimo igifungo.”

Ubwo twakoraga iyi nkuru Mucungurampfizi Niyonsenga bari bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mimuli, mu gihe iperereza rigikomeza.

Umurambo wa Hakorimana wo wari ukiri mu bitaro bya Ngarama kugira ngo ukorerwe isuzuma kumenya icyamwishe.

Ingingo ya 151 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha, iteganya igifungo kuva ku myaka 10 kugera ku 15, ku muntu wese ukubise cyangwa ukomeretsa undi bikamuviramo urupfu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Najyendihanomimuli,uwomuntubishendamuzi yarumuvandimwewacu.abamuhemukiye polic ibaheibihano bibakwiye.

HATEGEKIMANA yanditse ku itariki ya: 11-05-2018  →  Musubize

Icyo mbasaba niba barabikoze koko nibemere icyaha.

Ngendahayo Bosco yanditse ku itariki ya: 21-03-2018  →  Musubize

abo bavandimwe ko bagiye guhomba! burya umujinya simwiza kabisa

radu yanditse ku itariki ya: 2-03-2018  →  Musubize

KWIHANIRA NTIBYEMEWE RWOSE BIRABABAJE CYANE

GAPASI AIME yanditse ku itariki ya: 1-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka