
Byatangajwe n’umuyobozi wa IRCAD, Prof Jacques Marescaux, uri mu ruzinduko mu Rwanda ubwo yaganiraga n’abanyamakuru nyuma y’uko we na bagenzi be basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2018.
Prof Marcescaux yavuze ko icyo kigo kigiye kubakwa mu Rwanda kizakoresha ikoranabuhanga ryo mu rwego rwo hejuru.
Yagize ati “Umushinga ni uwo kubaka ikigo gikomeye cy’ubushakashatsi n’amahugurwa ku baganga babaga ku buryo bugezweho bwo kubaga abarwayi hifashishijwe mudasobwa. Ni uburyo bugezweho ariko buri hake ku isi kuko bwabanje i Strasbourg mu Bufaransa hashize imyaka 24”.

Marescaux avuga ko yahisemo u Rwanda kurushyiramo icyo kigo kubera ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame mu mwaka ushize. Ikindi ngo ni kubera umuhungu we ukunda cyane u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda baba mu Bufaransa no mu Bubirigi babimusabye.
Malick Kayumba, Umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE), yavuze ko icyo kigo kizajya kizana abaganga bakomeye babaga cyane cyane abavura kanseri.
Ati “Icyo kigo kizajya gihuza abaganga bakomeye mu kubaga bo ku rwego rw’isi bakabaga indwara zitandukanye ariko bibanda kuri kanseri zananiranye. Ikindi ni uko bazajya bigisha abaganga bacu bityo na bo bakagira ubwo bushobozi.”

Avuga kandi ko icyo kigo kizubakwa i Masaka mu karere ka Kicukiro, Leta y’u Rwanda ikaba yararangije gutanga ubutaka kizubakwaho.
Biteganyijwe ko kizuzura mu mezi 18 kigahita gitangira gukora, aho ibikoresho kizatangirana bizatwara miliyoni 15 z’Amadorari ya Amerika.
Icyo kigo kandi ngo kizaba gifite igice kizakorwarwamo ubushakashatsi n’amahugurwa, n’igice cyo kuzavuriramo indwara zitandukanye zisaba kubaga.

Uretse mu Bufaransa aho IRCAD ikomoka ifasha umugabane w’u Burayi, ikindi kigo cyubatse muri Bresil ku mugabane wa Amerika (y’Amajyepfo), ikindi muri Taiwan ku mugabane wa Asia n’iki kigiye kubakwa mu Rwanda kizafasha Afurika.
Mu bari kumwe na Prof Marescaux harimo Dr Sybill Storz, umuyobozi wa Company yitwa KARL STORZ, ari yo izatanga ibikoresho byose bizakenerwa muri icyo kigo kigiye kubakwa.
Nyuma yo gusura urwibutso, abo bashyitsi bavuze ko babajwe cyane n’ibyabaye mu Rwanda, bagasaba ko bitanzongera kubaho ukundi haba mu Rwanda no ku isi muri rusange.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abantu bananiwe kubona umuti wa Cancer,Sida na Diabetes,hamwe n’URUPFU.Ariko SIDA nibo bayitera kubera ubusambanyi bakora,nyamara imana ibitubuza.Aho kubyita gusambana,basigaye babyita "gukundana".Mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,nta muntu uzongera kurwara cyangwa gupfa.Byisomere muli Ibyahishuwe 21:4.Isi izahinduka Paradizo,ku buryo abantu bazarokoka ku Munsi w’Imperuka,bazaba bakina n’intare,inzoka,etc... (Yesaya 11:6-8).Aho gupinga ibyo Bible ivuga,wibeshya ko bitazaba,byaba byiza uhindutse ugashaka imana,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bibera mu byisi gusa,ntabwo bazaba muli Paradizo (1 Yohana 2:15-17).Iyo bapfuye biba birangiye batazazuka.Ariko abantu bita ku byo imana idusaba,bazazuka ku Munsi w’Imperuka,imana ibahembe ubuzima bw’iteka muli Paradizo (Yohana 6:40).