Yashatse kwambura umumotari moto amuteye ibyuma

Uwitwa Niyonteze Felix afungiwe kuri sitasiyo ya Bukure mu Karere ka Gicumbi, akurikiranyweho gutera icyuma umumotari wari umutwaye, ariko akaza gufatwa n’abaturage.

Niyonizeye Felix ukekwaho gushaka kwambura umumotari moto ye amuteye icyuma
Niyonizeye Felix ukekwaho gushaka kwambura umumotari moto ye amuteye icyuma

CIP Hamuduni Twizerimana, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yatangarije Kigali Today byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 3 Werurwe 2018.

Yavuze ko Niyonizeye yateze umumotari witwa Kwizera Thiery amusaba kumujyana i Rutare. Ariko bageze mu nzira Niyonizeye akuramo icyuma yari yitwaje agitera umumotari wari umuhetse.

Yagize ati “Bageze mu Kagali ka Mwendo mu Murenge wa Muko mu karere ka Gicumbi, Niyonizeye Felix akuramo icyuma yari yitwaje akimutera ku kaboko. Umumotari yahise ata ekiribure arahagarara kugira ngo arebe uburyo yirwanaho.”

CIP Twizerimana avuga ko mu gihe motari yari ahagaze undi yahise azamura cya cyuma ashaka kumwambura moto.

Ati “Ariko ku bw’amahirwe ubwo umujura yari atangiye gufata moto ashaka kuyitwara, imyuma hahise haturuka indi moto ihetse umugenzi, ibakubita amatara wa mujura ariruka.

“Umumotari wari ubakurikiye n’umugenzi yari ahetse baramwirukankana bavuza induru abaturage bahita batabara baramufata.”

Kugeza ubu uwatewe icyuma yagejejwe ku kigo nderabuzima mu Murenge wa Muko, mu gihe Niyonteze we ari mu maboko ya Polisi, kandi akemera icyaha yakoze.

Itegeko rigena ko aramutse ahamwe n’icyaha ko yahanwa n’ingingo ya 304 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda. Iyo ngingo ivuga ko ubujura bwitwaje intwaro buhanishwa igifungo cy’imyaka kuva kuri itandatu kugeza ku munani.

Umuvugizi wa Polisi arasaba abaturage kwirinda guha icyuho abajura, asaba abamotari kwirinda gutwara abantu batazi mu masaha ya nijoro ahantu hashobora kubateza ikibazo kubera gushaka amafaranga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka