Team Heart yagabanyirije u Rwanda miliyoni 22.5Frw zagendaga ku wabazwe umutima

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko umuryango mpuzamahanga w’abaganga bavura umutima (Team Heart) wagabanyirije u Rwanda miliyoni 22.5Frw ku murwayi wabazwe umutima.

Aba bavuwe umutima ubu baranezerewe kubera Team Heart
Aba bavuwe umutima ubu baranezerewe kubera Team Heart

Byatangajwe na Dr Evariste Ntaganda, ukuriye ubuvuzi bw’umutima muri MINISANTE, ubwo bari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 6 Werurwe 2018, kivuga ku gikorwa cyo kubaga abarwayi b’umutima 16 Team Heart yari imazemo icyumweru mu Rwanda.

Ubusanzwe umurwayi w’umutima kugira ngo abagwe iyo yoherejwe hanze, Leta y’u Rwanda imutangaho miliyoni 25Frw mu gihe ubagiwe mu Rwanda ku bufasha bwa Team Heart imutangaho miliyoni 2.5Frw gusa.

Mukanzayirambaho Christine w’imyaka 16 ukomoka muri Ngoma wabazwe nyuma y’imyaka ibiri amenye uburwayi bwe, asobanura uko yari amerewe.

Ati “Nagiraga ntya nkaba nikubise hasi ntazi uko bigenze, abana turi kumwe tugiye ku ishuri bakagira ubwoba kuko nahitaga mva amaraso mu mazuru, mu kanwa no mu matwi. Mbere bavugaga ko ari igicuri ariko kwa muganga ni bo bemeje ko ari umutima wendaga kumpitana”.

Abagize Team Heart na bamwe mu baganga b'Abanyarwanda
Abagize Team Heart na bamwe mu baganga b’Abanyarwanda

Arongera ati “Nyuma yo kumbaga ndumva umutima utera neza, kwitura hasi byarahagaze, mbese ndumva ubuzima bwagarutse. Nzahita nsubukura ishuri kuko nari maze imyaka ibiri narahagaritse kwiga. Ndashimira cyane abo baganga ku byiza bankoreye”.

Nyiracyiza Peninah wo muri musanze na we ati “Narakororaga ngacira amaraso, najya kwa muganga ntibamenye icyo ndwaye, byamenyekanye hashize imyaka itanu. Nari narashize, ntacyo nabashaga gukora none ubu ndumva meze neza, ndashima Leta yacu n’aba baganga bamvuye”.

Dr Ntaganda avuga ko igikorwa Team Heart ikora ari ingenzi kuko mu Rwanda hataraboneka abaganga bahagije babaga umutima.

Ati “Kubaga umutima bisaba itsinda rinini ry’abaganga batandukanye, mu Rwanda rero turacyabura ababaga ariko hari abo Leta yohereje kubyiga. Buhoro buhoro bazagenda baboneka, Team Heart turayishima kubera iki gikorwa imaze igihe kinini ikora mu Rwanda”.

Dr Ntaganda Evariste akangurira abantu kwirinda itabi n'inzoga zirenze urugero kuko bishobora guteza uburwayi bw'umutima
Dr Ntaganda Evariste akangurira abantu kwirinda itabi n’inzoga zirenze urugero kuko bishobora guteza uburwayi bw’umutima

Dr Ntaganda agira inama abantu yo kuboneza imirire birinda amavuta menshi, bakareka itabi n’inzoga zirenze urugero kuko ngo ari byo bikunze gutera uburwayi bw’umutima. Ceeya Patton-Bolman, umuyobozi wa Team Heart, avuga ko acyo bakora ari igikorwa cy’urukundo.

Ati “Dushaka inkunga ahantu hatandukanye bityo tukaza gufasha Abanyarwanda baba bafite ibibazo byo kwivuza umutima. Ni igikorwa cy’urukundo kandi tuzagikomeza”.

Kugeza ubu Team Heart imaze gufasha kubaga abarwayi b’umutima 164 kuva muri 2007, ariko ngo haracyari abandi 283 bakuru n’abana 107 bari ku rutonde rw’abategereje kubagwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka