Ubushakashatsi bw’Umunyarwanda kuri Diabete bwitezweho kurengera benshi

Umunyeshuri w’Umunyarwanda uri kwiga icyiciro cya kane cya kaminuza mu buvuzi, yashyize hanze ubushakatsi bushobora kuzagira uruhare mu kuvura abarwayi b’indwara ya Diabete ku isi.

Yves Mugabo uri gukora impamyabushobozi ya PHD mu buvuzi bw'indwara zibasira imitima
Yves Mugabo uri gukora impamyabushobozi ya PHD mu buvuzi bw’indwara zibasira imitima

Yves Mugabo yiga ibijyanye n’ubuvuzi bw’indwara z’umutima mu Kigo cy’Ubushakashatsi cya Kaminuza ya Montréal muri Canada.

Mugabo azaba ari umwe mu bazamurika ubushakashatsi bwabo mu ihuriro ry’Abanyabwenge ya Next Einstein Forum (NEIF), izateranira i Kigali guhera tariki 26 kugeza 28 Werurwe 2018.

Ubuyobozi bwa NIEF bwashyize hanze itangazo rivuga ko ubushakashatsi bwa Yves bwibanze ku bice bibiri by’ingenzi. Igice cya mbere ni icyo kurinda uturemangingo two mu mubiri iyi ndwara ikunze kwibasira, kugira ngo tugire ubudahangarwa.

Ngo mu bushakashatsi bwe na bagenzi be, bavumbuye hari urugingo rwiswe G3PP (Glycerol-3-phosphate phosphatase) rufite ubushobozi bwo kuvura indwara zibasira umutima n’ibindi byose bituma isukari iba nyinshi mu mubiri ari nabyo nyirabayazana wa Diabete.

Abifashijwemo na Dr. Prentki ukora muri laboratwari ya Kaminuza ya Montreal, Mugabo ari gukora ubundi bushakashatsi bwo kurwanya umubyibuho ukabije nabyo akabikora yifashishije uturemangingo dutuma umubiri ubika ibinure.

Iki kibazo cy’umubyibuho ukabije, kiri mu bihangayikishije Guverinoma y’u Rwanda kuko n’abagize inteko ishinga amategeko babibajije Minisitiri w’Intebe, ubwo mu cyumweru gishize yatangazaga ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.

Senateri Gertrude Kazarwa yagize ati “Imwe mu miryango yifashije ikeka ko umwana ubibushye aba arya neza, ariko ikibazo cy’umubyibuho ukabije kiri kwiyongera cyane kandi bamwe mu babyeyi ntibabisobanukiwe.”

Hagati y’i 1997 na 2006, umubyibuho ukabije mu bagabo wavuye ku gipimo cya 0.5% ugera kuri 1.9%. Ku bagore ho imibare iri hejuru cyane kuko yavuye kuri 3.1% ikagera ku 9.9%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikiciro cya kane ntabwo kibaho wana.Abaganga Doctor bitirirwa muri Kaminuza iba ari nka Bachelor ku biga ibindi.

Hey yanditse ku itariki ya: 3-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka