Filip Reyntjens: umwanzi wahagurukiye u Rwanda nyuma yo kubengwa n’umunyarwandakazi

Filip Reyntjens, Umubiligi u Burayi bufata nk’inararibonye kuri Afurika y’Ibiyaga bigari, yatangiye kwerekana uburyo yanga u Rwanda urunuka, cyane cyane akanga FPR Inkotanyi iyoboye ubutegetsi, by’umwihariko Perezida Paul Kagame.

Avuga ko u Rwanda ari igihugu kiyobowe n’umunyagitugu, hamwe n’andi magambo menshi yo gusebya igihugu, ariko byose bishingiye ku murongo yiyemeje w’ivanguramoko riherekejwe n’urwango rukomeye ku Batutsi.

Ariko byose byatangiye mu 1975 ari muri misiyo y’ubukoloni, ariko biza kurangira nabi, bituma yanga urunuka Abatutsi bose muri aka karere.

Mu by’ukuri, Filip Reyntjens yageze I Butare mu Majepfo y’u Rwanda mu 1975, aho yari yoherejwe na Kaminuza ya Antwerp kwigisha amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda, nuko atura ahitwa ku Itaba, karitsiye nziza n’ubu izwi muri Huye.

Ageze ku Itaba, Reyntjens wari ukiri agasore, yaje guhura n’umukobwa witwaga Chantal nuko ahogozwa n’uburanga bwe, atangira kumutereta. Muri uku gutereta, Reyntjens yumvaga yiyizeye cyane, agatekereza ko kuva ari umuzungu umwana w’umwirabura mu gihugu gikennye adashobora kumuhakanira. Si ko byagenze ahubwo yaratunguwe kuko hashize iminsi mike, umukobwa yamurebye mu maso aramuhangara, amubwira ko atamushaka, ati “rwose n’ikindi gihe utazanyibeshyaho.”

Reyntjens byaramukomerekeje cyane, neza neza ananirwa gukira, bituma kuva icyo gihe yanga abatutsi urwango rwa rusange kandi rubi bikabije nk’uko abamuzi batanga ubuhamya.

Nyuma rero uyu mugabo yakomeje kwiga, maze n’igitabo cye cya PhD acyandika ku Rwanda, aza no kwandika ibindi ku Burundi na Zaire-Congo y’ubu.

Nk’aho yakwanditse ku bijyanye n’imyigishirize mu ishuri ry’amategeko dore ko ari nabyo yize, uyu mugabo yarahinduye yiyandikira ibirebana na politiki y’Ubukoloni bw’Ububiligi ngo y’iby’ubumenyamuntu, nyamara ikiyihishe inyuma cyari ukubiba amacakuburi, nuko yigira atyo impuguke y’ibiyaga bigari.

Aha ni ho yahindutse igikoresho gifasha igihugu cye guhisha amabi bakoraga mu gukoroniza u Rwanda.

Igitangaje, nuko Filip Reyntjens yakomeje akandika ku Rwanda no kugeza uyu munsi, kandi aheruka muri iki gihugu mu Ukwakira 1994. N’ubu hari igitabo yagombaga kujya kumurika kuri Egmont Institute ku wa 9 Nzeri uyu mwaka, ariko gahunda iza kuburizwamo kuko harimo amakuru yashakaga kugoreka amateka y’ubukoloni mu Rwanda, akaba ashingiye ku mabwire agamije gusa gusiga icyasha FPR Inkotanyi na Perezida Paul Kagame.

Ubundi mu nyandiko ze, Reyntjens yifashisha abatangabuhamya bariye uburozi barimo abashakishwa n’u Rwanda kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bakurikiranweho, abahakana Jenoside n’abavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, Abanyaburayi b’umutima mubi barimo Jude River na Michela Wrong, n’abandi b’ibikoresho bya politiki bigira abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu nka Human Rights Watch.

Uko Pauline Nyiramasuhuko yagejeje Reyntjens kwa Perezida Habyarimana

Mu gihe yari mu Rwanda, Reyntjens yashoboye gucengera, maze agera mu kazu kari ku butegetsi kuri Leta ya Habyarimana. Icyo gihe, yabifashijwemo na Pauline Nyiramasuhuko wakomokaga I Butare, akaba umurwanashyaka ukomeye wa MRND.

Nyiramasuhuko ni we wamufashe ukuboko amugeza kuri Agathe Kanziga, muka Habyarimana, nuko umugore nawe aragenda abwira umugabo we ko yabonye Umubiligi w’umutima, aho yagize ati “Nabonye umugabo w’Umubiligi w’imfura, rwose utwikundira.”

Nyiramasuhuko uyu wabaye umuranga, nyuma yaje kuba Minisitiri w’Umuryango, maze aza no gukatirwa n’urukiko rwa ICTR we n’umuhungu we Shalom Ntahobari kubera ibyaha bya Jenoside, harimo no gukangurira interahamwe gufata abagore ku ngufu.

RPF ubwo yatangiraga urugamba rwo kubohoza u Rwanda mu Kwakira 1990, abatutsi b’I Butare bari bakomeye muri kiriya gihe barafashwe bafungirwa muri Gereza ya Karubanda.

Reyntjens yasuraga iyi gereza kenshi, yigira nk’aho ababajwe n’abatutsi bafungiwemo, nyamara icyari kibyihishe inyuma, nuko yakuragamo agatubutse. Uyu rero yari yarahawe akazi ko guha amakuru Habyarimana ku bijyanye n’ibikorwa by’Abatutsi bari bariswe ibyitso bya RPF.

Intumwa yihariye ya Habyarimana mu kabari kitwa Igisaza

Reyntjens kandi, yakundaga kujya mu kabari kari mu mujyi wa Butare kitwaga Igisaza, aho abatutsi bazwi ba kiriya gihe bakundaga kujya kunywera agacupa ku kagoroba, nuko akigira nk’umukiriya mwiza, ariko akaba yarabaga kuri misiyo yo kumva ibyo bavuga akabishyira Habyarimana.

Ibi byose byagiye bimuhesha ubutoni kwa Habyarimana, bigera n’aho amuha ikiraka gishyushye cyo kwandika itegekonshinga ry’u Rwanda ryo mu 1978 rikaba ryarimo ivangura ry’amoko rikomeye ryaje no kuganisha kuri Jenoside yoretse imbaga y’Abatutsi mu 1994.

Hamwe n’iki kiraka, muri za 1990 Reyntjens yashyizwe mu itsinda Habyarimana yohereje i Burayi na Amerika kugira ngo bamushakire inkunga yo kurwanya RPF Inkotanyi. Yagiye I Jeneve aho yajyanye na |Ferdinand Nahimana waje no gukatirwa kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma ya 1994, Reyntjens yanditse igitabo gishinja RPF ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana. Yerekanye ko yabonye abateye igisasu cyahanuye iyi ndege, agatanga ibimenyetso n’impuguke mu bijyanye na za missile zitigeze zibona. Muri macye, ibitabo by’uyu Mubirigi ku Rwanda biba bifite aho bibogamiye.

Umuhanga w’Umufaransa witwa Jacques Morel akunze kwivugira mu magambo macye ko Reyntjens ari “inshuti y’abajenosideri iteka ifatwa nk’umuhanga utagira aho abogamiye.”
Ibyo Reyntjens yandika ku Rwanda usanga biburamo ubwenge n’ubunyangamugayo kubera urwango rukabije rw’abatutsi n’urukundo yagiranye n’abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside.

Reyntjens yahawe ikiraka cyo kugoreka amateka y’u Rwanda, ndetse abikuramo agatubutse. Ntaho yakura amagambo meza avuga kuri Kagame na RPF bakuyeho ubutegetsi bwa Habyarimana. Mu 1994 Abatutsi ntibashize nk’uko yabyibwiraga. Bazakomeza babeho ajiginywe.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka