Ikoranabuhanga mu kubaga rizatuma umurwayi atarenza iminsi ibiri mu bitaro

Ikoranabuhanga ryifashisha mudasobwa rigiye kuzajya rikoreshwa mu Rwanda rizatuma umurwayi wabazwe atarenza iminsi ibiri mu bitaro kuko nta bisebe azaba afite.

Prof Jacques Marescaux, umuyobozi w'ikigo IRCAD cyo mu Bufaransa
Prof Jacques Marescaux, umuyobozi w’ikigo IRCAD cyo mu Bufaransa

Byatangajwe n’abaganga batandukanye bitabiriye ikiganiro cyo kwerekana uko ubwo buryo budasaba gufungura ahantu hanini ku murwayi bukora, cyatanzwe na Prof Jacques Marescaux, umuyobozi w’ikigo IRCAD cyo mu Bufaransa kibizobereyemo, kuri uyu wa 1 Werurwe 2018.

Dr Theobald Hategekimana, umuyobozi w’ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), yavuze ko ubu buryo ari bwiza kuko butuma umurwayi wabazwe akira vuba.

Yagize ati “Iryo koranabuhanga rituma umuganga afungura utuntu duto cyane ku mubiri w’umurwayi, akinjiramo imbere akamubaga, nyuma y’iminsi ibiri agataha. Iyo umubaze mu buryo busanzwe yamaraga nibura iminsi 10 mu bitaro, kugira ngo akurikiranwe atagira izindi ngaruka”.

Yongeraho ko ibyo bituma umurwayi akira vuba atabanje kuzahara, akaba yakwigira mu mirimo ye isanzwe.

Dr Hategekimana kandi yavuze ko ubu buryo ari bwiza mu buvuzi bw’indwara ya kanseri kuko butuma nta kwibeshya kubaho, umuganga akabaga neza neza aho iherereye.

Ati “Iryo koranabuhanga ryereka umuganga aho kanseri iherereye mu mubiri, akayibaga nta kwibeshya ku buryo aba yizeye ko aho ivuye itazahagaruka. N’iyo hakoreshejwe uburyo bwo gushiririza kanseri, imirasire ijya aho igomba gukoreshwa bityo ntigire ibindi bibazo iteza”.

Dr Hategekimana avuga ko ubwo buryo bwo kubaga butuma umurwayi atarenza iminsi ibiri mu bitaro
Dr Hategekimana avuga ko ubwo buryo bwo kubaga butuma umurwayi atarenza iminsi ibiri mu bitaro

Akomeza avuga ko uburyo busanzwe bwo kubaga hafungurwa ahantu hanini butakigezweho, ari yo mpamvu ngo iryo koranabuhanga ryari rikenewe mu Rwanda.

Prof Marescaux yavuze ko iryo koranabuhanga ryungura umurwayi kuko ngo hari byinshi yahura nabyo mu bitaro rimurinda.

Ati “Kudatinda mu bitaro ni ingenzi kuko bikurinda ubundi burwayi (infections) wahandurira nyuma yo kubagwa. Ikindi no ku mafaranga yishyurwa mu bitaro aragabanuka cyane bityo urugo ntiruhungabane mu bukungu, ibyo ni byo ikigo tugiye gutangiza kizafashamo Abanyarwanda”.

Ikigo kizakorerwamo ubwo buvuzi kikanigisha abaganga b’Abanyarwanda, kizubakwa i Masaka muri Kicukiro, bikaba biteganyijwe ko kubaka bizatangira muri Nyakanga 2018, kikazuzura nyuma y’amezi 18.

Abaganga batandukanye basobanurirwa ibijyanye no kubaga hifashishijwe ikoranabuhanga rya mudasobwa
Abaganga batandukanye basobanurirwa ibijyanye no kubaga hifashishijwe ikoranabuhanga rya mudasobwa

Icyo kigo kizaba gifite inkomoko kuri IRCAD, ari na yo mufatanyabikorwa wa Leta y’u Rwanda, kikazaba ari cyo cya mbere ku mugabane wa Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Very good news indeed.Technology irimo guhindura isi.Ikibazo nuko ijyana no gukora intwaro za kirimbuzi ziteye ubwoba.Mwese muzi ukuntu ejo president PUTIN yarase intwaro Russia imaze kugeraho,zasenya iyi si mu kanya gato.Ariko tujye twibuka ko mu isi nshya dusoma muli 2 petero 3:13,nta muntu uzongera kurwara cyangwa gupfa nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Imana izahindure ibintu ku munsi w’imperuka ubwo izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza.Izasigaza gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Nubwo byatinze kuba,biri hafi.Twe icyo tugomba gukora kugirango tuzarokoke kuli uwo munsi,ni ugushaka imana cyane,aho kwibera mu byisi gusa.

Gatare yanditse ku itariki ya: 2-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka