Muhima: Ahitwaga Dobandi hahindutse ‘De Gentil’

Ahari hazwi nka Dobandi mu Murenge wa Muhima muri Nyarugenge kubera urugomo rwaharangaga, ubu habaye Dojanti (De Gentil) nyuma y’umutekano wahagaruwe.

Iyari Dobandi ubu ni Dojanti, ngo yabaye nyabagendwa
Iyari Dobandi ubu ni Dojanti, ngo yabaye nyabagendwa

Ugenekereje mu Kinyarwanda De Gentil ni nko kuvuga ko ako gace gatuwe n’abantu batuje, bitandukanye na mbere hakiri amabandi menshi n’abanyarugomo batandukanye.

Muri Nyakanga umwaka ushize ni bwo Kigali Today yakoze inkuru, igaragaza uko muri ako gace gaherereye mu Kagali ka Tetero, amabandi yari yarajujubije abantu abatera ibyuma akanabambura.

Icyo gihe inzego z’umutekano ku bufatanye n’ubuyobozi, bahise bafata ingamba zo kongera umutekano muri ako gace, aho hahise hashyirwaho irondo ry’amanywa risimburana n’iry’ijoro none ubu ngo haragendwa.

Abacuruzi baratuje
Abacuruzi baratuje

Uwizeyimana Landouald ucuruza butike yari yarakomerekejwe n’amabandi muri icyo gihe ndetse amwambura terefone n’amafaranga, ubu ahamya ko byarangiye.

Agira ati “Mu gihe gishize baranyambuye baranankomeretsa ariko aho mubitangarije, abashinzwe umutekano bahise bahiga bukware ayo mabandi amwe arafatwa arafungwa. Ubu umutekano ni wose, mbere naracuruzaga nkageza saa tatu ariko ubu nubwo nageza mu gitondo nta kibazo”.

Speciose Uwamariya udodera muri ako agace, na we avuga ko ubu biruhukije kuko mbere ngo iyo bwamwiriragaho atabaga yizeye gutaha amahoro.

Ati “Mbere natinyaga kugenda bwije kuko nk’iyo wabaga urimo kuvugira kuri terefone wumvaga bayigushikuje cyangwa waba ufite isakoshi bakayijyana. Ubu irondo riba rihari n’abapolisi, ku buryo isaha iyo ari yo yose nijoro ndataha ntacyo nikanga, habaye muri Dojanti”.

Hashyizweho irondo ry'umwuga ku manywa na nijoro
Hashyizweho irondo ry’umwuga ku manywa na nijoro

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Tetero, Joseph Bigirimana, avuga uko ikibazo cyari giteye mbere n’ingamba zafashwe ngo gikemuke.

Ati “Mbere uwibye mu mujyi cyangwa Nyabugogo bihishaga hano hanyuma bakanywa bagasinda bagatangira no kwambura abantu ku ngufu, ubarwanyije bakamukeba n’inzembe. Ubu irondo ry’umwuga ry’amanywa n’ijoro ni ryo ryabiciye, tugabanya n’amasaha yo gufungura utubare”.

Arongera ati “Izo ngamba zatumye umubare w’abantu batazwi ugabanuka, ubu hano ni nyabagendwa haba saa sita z’ijoro uragenda n’ibyo ufite byose nta nkomyi. Mu mezi atatu ashize nta bujura buciye icyuho bwabayeho, ubushikuza na bwo bwaragabanutse kugeza kuri 95%.”

Joseph Bigirimana avuga ko umutekano wakajijwe mu kagali ayobora by'umwihariko ahitwaga muri Dobandi
Joseph Bigirimana avuga ko umutekano wakajijwe mu kagali ayobora by’umwihariko ahitwaga muri Dobandi

Icyakora uyu muyobozi asaba abaturage kutirara, bakamenya ko umutekano ureba buri wese bityo ubonye ahari ikibazo agatanga amakuru hakiri kare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka