Amazu agezweho, imihanda: Ibyari inzozi biri kuba impamo ku Banye-Ndiza

Abaturage bo mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga bagaruye icyizere cy’iterambere kubera ibikorwaremezo nyuma y’igihe bugarijwe n’ubwigunge.

Umudugudu w'icyitegererezo wa Horezo uzaba ufite n'umuriro w'amashanyarazi azaturuka mu karere ka Ngororero
Umudugudu w’icyitegererezo wa Horezo uzaba ufite n’umuriro w’amashanyarazi azaturuka mu karere ka Ngororero

Umurenge wa Rongi ni umwe muri 12 y’Akarere ka Muhanga ukaba ukungahaye ku mabuye y’agaciro ya Gasegereti na koruta ari naho ukomora izina Rongi.

Irongi bisobanura uruhererekene cyangwa isheni y’amabuye y’agaciro mu kuzimu bigasaba gucukura umwobo mu nda y’umusozi bagenda bayakurikiye ngo bayakuremo.

1/5 cy’abaturage ibihumbi 25 batuye uyu murenge, batunzwe n’umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,abandi bagatungwa n’ubuhinzi n’ubworozi.

Rongi ni Umurenge uherereye mu Misozi ya Ndiza ni nko mu bilometero 50 uvuye mu Mujyi wa Muhanga.

Abaturage bari banyotewe n’imihanda myiza n’amashanyarazi ngo biteze imbere

Imihanda ikoze neza ni kimwe mu byo abatuye Ndiza bahoraga bataka
Imihanda ikoze neza ni kimwe mu byo abatuye Ndiza bahoraga bataka

Kubera ubuhaname bw’imisozi ya Ndiza n’imiterere y’uyu murenge, byatumye ibikorwa remezo by’imihanda n’umuriro w’amashanyarazi bitahagera nk’uko bimeze mu yindi Mirenge.

Ni ikibazo Rongi usangiye n’indi Mirenge nka Nyabinoni na Kibangu ihana imbibe n’Intara z’i Burengerazuba n’Amajyaruguru.

Benegusenga Jean Damascene avuga ko Rongi barebesha amaso hakurya i Gakenke haka amatara kuva kera ariko bo bakibaza icyo bazize.

Umuriro w’amashanyarazi uva Muhanga mu Mujyi wagarukiye mu Murenge wa Kabacuzi, umurenge uherereye mu birometero bitatu uvuye aho atuye.

Agira ati “Abana bacu ntibashobora gusubiramo amasomo nijoro, twe biratubabaza kubona ntamashanyarazi tugira kandi abo duhana imbibe bacana tureba, mutuvugure rwose natwe tubone amashanyarazi.”

Kamana Frodouard utwara abagenzi kuri moto avuga ko kutagira amashanyarazi, bituma ibikorwa by’ishoramari rishingiye ku muriro w’amashanyarazi batabikora kuko ntayo bagira.

Ati “Iyo ushaka gukoresha inzugi z’ibyuma bigusaba kujya i Remera,cyangwa i Rurimu karere ka Gakenke, aha ntiwabona aho ufotoza indangamuntu bigusaba gukora urugendo rurerureuwaduha amashanyarazi natwe twashora mu bikorwa by’ikoranabuhanga.”

Nyuma y’igihe kirekire abatuye Rongi batangiye kwegerezwa ibikorwa remezo

Inzu zifite n'ibigega bifata amazi n'ibikoni bigezweho
Inzu zifite n’ibigega bifata amazi n’ibikoni bigezweho

Ibikorwa by’itera mbere biri kwegerezwa aba baturage harimo umuriro w’amashanyarazi, amashuri, imihanda, amavuriro n’amashuri meza yo kwigiramo ubundi bitaharangwaga.

Ubu inkingi z’amashanyarazi aturutse mu Ntara y’i Burengerazuba mu Karere ka Ngororero zamaze kugera muri Rongi n’indi Mirenge itatu, yari ifite nk’icyo kibazo ku buryo mu muri Gicurasi 2018 bazaba batangiye gucana.

Imihanda itsindagiye ku buryo abaturage bageza umusaruro wabo ku masoko na yo ikomeje kubakwa. Urugero ni umuhanda Muga-Mpimbi-Burerabana uva kuri Kaburombo ukageraku Muvumbamu kumupaka wa Muhanga a Gakenke.

Inyubako zigezweho ziirimo amashuri n'amavuriro biri kubakwa mu mpinga y'umusozi wa Horezo
Inyubako zigezweho ziirimo amashuri n’amavuriro biri kubakwa mu mpinga y’umusozi wa Horezo

Ni umuhanda wagabanyije urugendo rw’amasaha atatu yakoreshwaga ujya mu Mirenge ya Ndiza kuko ubu isaha imwe ihagije ngo ube uvuye mu Mujyi wa Muhanga ugeze Rongi.

Amazu yubakirwa abari batuye mu manegeka na yo akomeje kwiyongera kandi akubakwa ku buryo bugezweho. Hari kubakwa amazu atandukanye harimo n’agizwe n’amagorofa atatu, amashuri n’amavuriro na byo byarateganyijwe n’aho kororera.

Aya mazu akaba agizwe n’ibice bibiri ari byo Muyebe ya mbere igizwe n’amazu 100 yatujwemo imiryango yimuwe muri gishwati, Muyebe ya kabiri igizwe n’amazu 110 yatujwemo abaturage bimuwe mu manegeka ku Muvumba.

Hari kandi amazu yubatsemu mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Horezo azatuzwamo imiryango hafi 600 na yo izimurwa mu manegeka bagituye ku Muvumba.

Ibikorwaremezo biraha abatuye Rongi n’indi mirenge icyizere

Bwa mbere mu mateka ya bo ngo bagiye kubona inyubako z'amagorofa
Bwa mbere mu mateka ya bo ngo bagiye kubona inyubako z’amagorofa

Ibikorwaremezo birimo isoko rya kijyambere n’ikigo Nderabuzima byubatse mu Kagari ka Ruhango, ni byo biha abatuye Umurenge wa Rongi icyizere cyo kwiteza imbere mu minsi iri imbere.

Ntawusigaye Console utuye ku rubibi rwa Rongi na Nyabinoni, avuga ko yishimiye kubona abane be bagiye kujya bigira mu nzu y’igorofa yabonye bwa mbere mu buzima bwe,

Yongeraho ko umuriro w’amashanyarazi uzatuma atongera gukubita amaguru ajya gushakaumurirowa terefone mu yindi mirenge.

Ati “Nishimiye kuba abana bacu bagiye kwigira ahantu hasobanutse, nanjye ngiye gukora niteze imbere, nite ku isuku.”

Hakuzimana Anatole wo mu Murenge wa Rongi avuga ko iwabo batitaga gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga, kubera nta mihanda yari ihari. Ariko ubu ngo agiye gushaka urwo ruhushya abashe kwiteza imbere.

Ati “Nkatwe abasore tugiye kwiga amategeko y’umuhanda kuko izi nyubako zaduhaye akazi turi gukora tukabona amafaranga,nimara kubona uruhushya rwo gutwaranzabasha kwiteza imbere.”

N’ubwo abaturage bishimira kuba begerejwe ibikorwa by’iterambere, ariko ngo ntibihagije ngo bibagirire akamaro igihe badashyizeho uburyo buhamye bwo kubibyaza umusaruro.

Depite Bertelemy Karinijabo avuga ko abatuye iyi Mirenge bakwiye guhindura imyumvire bagatandukana n’ibyo bahozemo kuko binjiye mu bishyashya

Ati “Duhere kuri ibi twegerejwe duhaguruke dukore, duhindure imitekerereze kuko ibi ni bishyashya uzi umwuga ahere kuri biri kubakwa azabashe kwiteza imbere.”

Abaturage basezeranya inzego z’ubuyobozi ko ibikorwa remezo begerejwe bazabifata neza, kuko bibagezeho bari babikeneye. Bavuga kandi ko kuba barabisabye kenshi biri mu bitatuma babifata nabi.

Depite karinijabo asaba abaturage gutekereza uko bazabyaza umusaruro ibi bikorwaremezo
Depite karinijabo asaba abaturage gutekereza uko bazabyaza umusaruro ibi bikorwaremezo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uriya muhanda waje ukenewe unyura hejuru mu Ndiza ariko harimo ibibazo kuko hari ahantu haterera cyane ku buryo imodoka ipakiye itahaterera.bisaba guhozaho bayisana naho izajya yangirika vuba

mikel yanditse ku itariki ya: 4-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka