Umuco wo gukora ngo ubangamiwe no gusabiriza

Bamwe mu baturage basanga gusabiriza biri mu bituma abantu batagishaka kwitabira umurimo, bakifuza ko hajyaho itegeko rihana abasabiriza ndetse n’ababafasha.

Abenshi bakunda kugaragara basabiriza, iyo ubitegereje usanga nta bumuga bwatuma badakora bagaragaza
Abenshi bakunda kugaragara basabiriza, iyo ubitegereje usanga nta bumuga bwatuma badakora bagaragaza

Uko u Rwanda rutera imbere ni nako haboneka abantu benshi basabiriza ku mihanda, hari abo biba bigaragara ko babikwiye ariko hari n’abo umuntu abona bikagaragara ko bigiza nkana.

Amayeri yo gusabiriza nayo arushaho kwiyongera, kuko hari abicara ku muhanda ndese n’abagenda bazenguruka ingo bashaka amaramuko.

Bamwe mu baturage babikurikiranira hafi, bemeza ko abenshi mu basigaye basaba ari abantu ubona ko bashoboye gukora, wareba ukanasanga nta bumuga fafite.

Mu nama yateranye tariki 2 Werurwe 2018 mu Ntara y’Amajyepfo, bamwe mu bagize inzego zihariye z’urubyiruko, iz’abagore n’iz’abafite ubumuga, bagaragaje ko naho iki kibazo gihari.

Iyi nama ngishwanama yari ifite intego yo kureba ibyakorwa kugira ngo imitangire ya serivise irusheho kugenda neza, isuku irusheho kwimakazwa, n’imirire mibi icike.

Abahagarariye inzego zihariye mu Ntara y'Amajyepfo, mu biganiro n'urwego rw'igihugu rw'imiyoborere (RGB)
Abahagarariye inzego zihariye mu Ntara y’Amajyepfo, mu biganiro n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB)

Bonide Mutuyimboni umwe mu baturage bayitabiriye yatanze igitekerezo ko inzego zibishinzwe zikwiye kureba uko hashyirwaho itegeko rikumira abasabiriza, kugira ngo umuco wo gukora uranga Abanyarwanda udakendera.

Yagize ati “Umuco wo gusabiriza wabaye nka karande ahantu henshi mu mijyi. Mba mbona twebwe tubaha ari twe tubarekera mu muhanda. Niba umuntu agusabye ukamuha, n’ejo akagusaba ukamuha, nta cyatuma atahaguma.”

Ntahakana ko abababaye bariho ariko akemeza ko gufasha umuntu byaba byiza ubikoze amusanze mu rugo, akanareba aho atuye kugira ngo bigaragaze koko ko atishoboye.

Mu minsi ishize kandi kibazo nk’iki Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yahuye nacyo.

Icyo gihe umuturage witwa Deogratias Ngabonzima w’imyaka 32 ukomoka mu Karere ka Gisagara, yamusabye kumufasha kuva mu manegeka aho atuye kuko we ngo atabishoboye nyuma yo kuvunika ukuboko.

Guverineri yamushubije ko akiri umusore akwiye kwigira, ko Leta y’u Rwanda itabona amafaranga yo gufasha Abanyarwanda bose.

Ati “Ibintu byo kuvuga ngo ntimwanyubakiye bigomba gucika. None se uzana umugore uzi ko ari nde uzakubakira.”

Guverineri Mureshyankwano anemeza ko benshi bahitamo gutura ahantu habi, kugira ngo bagaragaze ko batishoboye, baterwe inkunga.

Marie Therese Nyirantagorama, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore muri Nyamagabe, we asanga ingo zijijutse zikwiye gufasha abaturanyi babo bakiri mu bujiji kugira ngo imico nk’iyo idahwitse icike.

Ati “Mu mudugudu turebe ingo zirimo zifungutse mu mutwe, tuzishinge izindi ngo, zijye zizibazwa. Twese nk’Abanyarwanda twumve ko hari urunana rumwe turimo. Ibibazo byoye bye kubazwa abayobozi gusa.”

Mu Ntara y’Amajyepfo harabarurwa abantu barenga ibihumbi umunani batagira aho kuba, inzu zirenga ibihumbi 14 zimeze nka nyakatsi, ingo zirenga ibihmbi 21 zitagira ubwiherero.

Byose ubuyobozi bukemeza ko ikibazo atari ubukene ahubwo ari imyumvire yo gutekereza ko hari umuntu uzabibakorera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka