Croix Rouge yakoresheje Miliyoni 15 igoboka imiryango 300 yasenyewe na Sebeya

Umuryango utabara imbabare mu Rwanda Croix Rouge washyikirije ubutabazi bw’ibanze burimo ibikoresho by’isuku, imyambaro n’ibiryamirwa imiryango 300 yahuye yasenyewe na Sebeya ubwo yuzuraga.

Iyi miryango yashyikirijwe ibikoresho by'isuku bitandukanye
Iyi miryango yashyikirijwe ibikoresho by’isuku bitandukanye

Iki gikorwa cyaje gikurikira icyakozwe na Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi no kurwanya ibiza MIDIMAR, cyabaye kuri uyu wa 5 Werurwe 2018, kikaba cyari kitabiriwe na Guverineri w’Intara y’uburengerazuba Munyentwari Alphonse.

Murungi Angelique umukozi wa Croix Rouge y’u Rwanda ushinzwe imicungire y’ibiza ku rwego rw’igihugu, avuga ko ibikoresho batanze bifite agaciro ka miliyoni 15 bigashyikirizwa imiryango 300 yagezweho n’ibiza.

Bahawe amafunguro banahabwa amasabune yo koga
Bahawe amafunguro banahabwa amasabune yo koga

Mu bikoresho byahawe iyi miryango harimo, byifashishwa mu rugo birimo ibyo mu gikoni, ibyo kuryamira no kwiyorosa, ibikoresho by’isuku, ibyo kwambara n’ibikoresho by’abana bato byifashoshwa mu kubaheka no kwita ku isuku yabo.

Tariki 3 Werurwe 2018, abaturage bo mu mirenge ya Kanama, Rugerero, Nyakiriba na Nyundo batunguwe n’amazi menshi y’umugezi wa Sebeya yabasanze mu ngo zabo bamwe amazu agahita agwa bagakizwa n’amaguru, abandi amazu arangirika ku buryo badashobora kuyasubiramo.

Guverineri Munyentwari yifatanyije na Croix Rouge muri iki gikorwa
Guverineri Munyentwari yifatanyije na Croix Rouge muri iki gikorwa

Umuvu wa Sebeya waherukaga muri 2013 aho wangirije abatari bacye ndetse benshi bahitamo kwimuka.

Bahawe nibyo kuryamira
Bahawe nibyo kuryamira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twihanganishije abahuye nibyo biza kdi dushimira Coix rouge na MINAROC

shariyo yanditse ku itariki ya: 6-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka