Perezida Kagame ntazihanganira abayobozi biremereza

Asoza inama ya 15 y’Umwiherero Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi bakuru b’igihugu gucika ku muco wo kwiremereza, abasaba kwiyoroshya bagashyira umutima ku kazi bagamije kugirira akamaro abo bayobora.

Perezida Kagame yasabye abayobozi guca bugufi bakita ku bo bayobora
Perezida Kagame yasabye abayobozi guca bugufi bakita ku bo bayobora

Perezida Kagame yabwiye aba bayobozi ko kwiremereza ari umuco mubi udafite icyo umarira nyirawo, ahubwo usanga udindiza akazi, ugasanga umuyobozi uwufite ntacyo amariye abaturage.

Yagize ati” Kumva ko kuba umuyobozi ari ukwicara abaturage bakakugana bakagushengerera gusa, ni ikibazo kijyanye n’umuco imyifatire ndetse n’imikorere idahwitse.

N’umuyobozi umanutse kureba abaturage agerayo yakabije abantu bose bagomba kumenya ko yaje. Bigatuma bamukinga urukuta rw’icyo bashaka ko abona, ikibazo kiri inyuma y’urwo rukuta ntakibone.”

Yatanze ingero za bamwe mu bayobozi yahishiriye amazina, avuga ukuntu usanga bakunda ababahakwaho benshi muri za Porotokole, bagera no mu baturage ugasanga ntimamenye ibibazo bafite kuko baba bahugiye mu kwitabwaho gusa.

Yatanze kandi n’ingero za bamwe mu baminisitiri bajya kuva mu ndege mu butumwa runaka ugasanga bahagaritse akazi k’abashinzwe umutekano ku kibuga cy’indege ndetse n’abayobozi b’ikibuga bose bahagaritse akazi akazi baje kwakira Minisitiri uvuye hanze.

Kuri ibi Perezida Kagame yagize ati” Ibi by’amaporotokole Birahenze kandi ntacyo bimaze. Nimubicikeho mukore akazi kanyu.”

Yakomeje agira ati” Ibi bimaze kungera ahantu, hari n’uwo nahamagaye mubwira ko ninongera kubona bamukorera ibyo byose nzamwirukana.”

Perezida Kagame yibukije aba bayobozi ko bakwiye gufata urugero ku bihugu bimwe byateye imbere, kuko ababiyobora barangwa n’umuco wo kwiyoroshya no guca bugufi, ahubwo bakimakaza umuco wo gukora cyane kugira ngo biteze imbere.

Ati” Mu bihugu bimwe na bimwe byo mu Burayi bagira umuco wo kwitwara nk’abantu, bakanagira umuco wo kwicisha bugufi bagakora, kandi ntibibabuza kuza ku mwanya mwiza w’imibereho ku rwego rw’isi”.

Yakomeje agira ati” Ikigira Amerika igihange buriya ni Umuco nta Kindi. Bafite umuco wo Kwigirira icyizere kandi ntabwo batinya kurwanira inyungu no kubaho kwabo.”

Perezida Kagame yagarutse ku bayobozi bakorera ku jisho.

Abayobozi bakorera ku Jisho Perezida Kagame yabihanangirije
Abayobozi bakorera ku Jisho Perezida Kagame yabihanangirije

Mu ijambo risoza umwiherero kandi Perezida Kagame yihanangirije abayobozi bafite umuco wo gukorera ku jisho, abasaba kuwucikaho.

Yatanze ingero z’uko hari aho aba ari bujye gusura hamaze imyaka igera ku 10 nta muhanda uhaba, ariko bakumva ko azahasura mu cyumweru kimwe hakaba hageze umuhanda umeze neza.

Ati “Iyo nagiye ahantu, ahatari umuhanda barawuhashyira. Nkibaza ukuntu iyi mihanda itari ihari mu myaka 10, mu cyumweru kimwe ubushobozi buvuye he? Ubushobozi buboneka igihe perezida agiye gusura ahantu buvahe? Kuki Buboneka uwo munsi? “

Yanatanze urugero rw’aho yari busure mu Ntara y’Uburasirazuba ntiyabasha kujyayo kubera impamvu z’akazi, abaturage bakamutumaho bamusaba kuzajya ababwira buri gihe ko ari buze kubasura, ngo kuko iyo abivuze nubwo atabasha kuhagera ibibazo bafite bikemuka.

Perezida Kagame yasoje ashimira abayobozi ku biganiro byiza bagize muri iyi minsi ine bamaze mu mwiherero, abashimira kubitekerezo byiza kandi byubaka byatanzwemo, abasaba ko bi byose bibafasha gutera imbere mu mpinduka u Rwanda rwifuza yaba mu mikorere mo mu musaruro.

Abafite umuco wo guca Intege abashaka kuzana impinduka baburiwe

Perezida Kagame yasabye Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente Eduard kuzima amatwi abashaka kumuca intege
Perezida Kagame yasabye Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Eduard kuzima amatwi abashaka kumuca intege

Perezida Kagame yakomoje no ku bayobozi baca intege bagenzi babo bifuza kuzana impinduka bitwaje ko babarusha imyaka cyangwa se uburambe mu buyobozi, ababirwa ko uwo bizagaragaraho atazihanganirwa.

Yagarutse kuri Minisitiri w’Intebe Dr Eduard Ngirente amusaba kuzirinda abamuca intege kuko ari mushya, amusaba kuzabima amatwi agakora igikwiye.

Ati"Uracyari mushya, buriya uzagira abajyanama benshi utazi aho bavuye bazajya bakubwira ngo ’oya have, ibyo ntabwo bikorwa hano!’ Niba bitaraba, bizaba. Umunsi byabaye, ntuzabyemere."

Aburira abo baca intege bagenzi babo yagize ati" Hagomba kubaho ingaruka ku bayobozi babangamira, bakanaca intege abashaka kuzana impinduka."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

urwanda rufite umugisha wumuyobozi Irena kure turabizi ko abayobozi bakuhora mumpinduka ushaka ark uzabigeraho kagame dukunda namenye agaciro kamwe nange sinabyumva

rwanda nziza yanditse ku itariki ya: 11-03-2018  →  Musubize

Ibyo avuga ni byo kbx abayobozi bareke kwikomeza

yre yanditse ku itariki ya: 1-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka