
Uyu mubyeyi wari umaranye iki kibyimba imyaka igera kuri itandatu bikamuviramo guhabwa akato n’umuryango we, ubu ameze neza nyuma yo kwitabwaho n’ibitaro, ndetse yanafashijwe gusubira imuhira mu Karere ka Musanze.
Ibitaro bya gisirikare bya Kanombe bibicishije ku rubuga rwa Twitter byagize biti “Muri iki gitondo Uwimana Jeaninne yasezerewe mu bitaro, anafashwa kugera iwabo mu Karere ka Musanze. Twanejejwe no kumufasha kugera ku buvuzi yari akeneye”.
Uburwayi bwa Uwimana bwamenyekanye nyuma y’inkuru yanditswe na Kigali Today imutabariza, ibitaro bya Kanombe biyisomye bimwemerera ubufasha.

Dr Cpt Shumbusho Jean Paul wamubaze yatangarije Kigali Today ko ibikorwa byo kumuvura kugera uyu munsi asezerewe bifite agaciro ka Miliyoni zisaga eshatu, Ibitaro bikaba byarabimukoreye ku buntu.
Uyu mubyeyi wari warahawe akato n’umuryango we, Umuryango w’abanyarwandakazi baba mu mahanga watangiye kumukusanyiriza ubufasha buzamufasha gusubira mu buzima busanzwe.

Alice Kabagire Cyusa Umunyarwandakazi uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika, akaba n’umwe mu bagize umuryango w’Abanyarwandakazi baba mu mahanga bari gushakira ubufasha uyu mubyeyi, avuga ko bamuboneye Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda yo kumufasha gusubira mu buzima busanzwe.
Ati” Ubu twatangiye no kumukusanyiriza inkunga yo kumubonera aho atura, tukaba dusaba ko buri munyarwanda wese ufite ubushobozi yabigiramo uruhare.”
Inkuru zijyanye na: Uwimana Jeaninne umurwayi
- VIDEO: Yabazwe ikibyimba amaranye imyaka 6 ku gahanga
- Uwimana yashimiye Ingabo zamukijije ubusembwa yari amaranye imyaka itandatu (Video)
- Wa mubyeyi yamaze kuvurwa uburwayi yari amaranye imyaka 6
- Ibitaro bya Gisirikare bigiye kuvura Uwimana Jeaninne umaranye imyaka 6 uburwayi budasanzwe
- Yafashwe n’indwara idasanzwe none umuryango we wamuhaye akato
Ohereza igitekerezo
|
Inzira z’ Imana zirenga igihumbi!! Mwarakoze ibitaro bya kanombe kumwitaho kugeza asubiye murugo nigikorwa cyubutwari ndetse nabo baterankunga barikumushakira imibereho Imana ibashoboze!!
Mwarakoze cyane kuramira uwo mubyeyi ! Imana y’ i Rwanda ihorana na mwe, izabakubire inshuro ibihumbi iyo neza mwamugiriye !
imana ibahe umugisha mwese mwabiginzemo uruhare mukomeze urwo rukundo