Nyamasheke: Akarere kubakiye abana amashuri ntikabaha intebe zo kwicaraho

Abanyeshuri biga mu Rwunge rw’amashuri rwa Banda ruherereye mu Murenge wa Rangiro mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko batabasha kwiga neza, kubera ikibazo cyo kubura intebe zihagije zo kwicaraho bakiga bacucitse mu ishuri.

Kwicara muri batanu ku ntebe bigora cyane abanyeshuri kwandika
Kwicara muri batanu ku ntebe bigora cyane abanyeshuri kwandika

Aba banyeshuri basobanura ko mu gihe cy’amasomo bashyuhirana cyane ndetse bigatuma banandika nabi, kuko hari abarinda kwandikira ku mavi.

Ibi kandi ngo bifite ingaruka ku ireme ry’uburezi, ngo kuko usanga muri aya mashuri higanjemo gukoperana kuko abanyeshuri baba bahekeranye mu ishuri, bigatuma abarimu batabasha kubakurikirana neza, nk’uko Sezigoma Eric wigisha muri iri shuri abivuga.

Tuyizere Patrice wiga muri iri shuri yagize ati” Twicara ku ntebe turi abanyeshuri batandatu, bane batanu gutyo, intebe ntazo batubwira ko bari kuzikora twarategereje twarahebye.”

Abanyeshuri barihangana bakiga ariko batorohewe
Abanyeshuri barihangana bakiga ariko batorohewe

Ndikubwimana Sabe yungamo ati” Twarwaye imigongo tukiri bato kubera uburyo twihinahina twandika, ubushyuhe bwo sinakubwira bwaraturembeje, umuhumuro mubi mu ishuri nabyo ni uko, tumerewe nabi rwose dukeneye gutabarwa.”

Umuyobozi w’iri shuri avuga ko iki kibazo koko gihari, ariko ngo cyatejwe n’akarere kabubakiye amashuri, ariko ntikabahe intebe zo kuyashyiramo.

Ati” Ubusanzwe iyo akarere kubatse amashuri kagomba gutanga n’intebe. Aha katwubakiwe amashuri atatu ntikaduha intebe zo gushyiramo bituma abana babura aho bicara.”

Ubu ngo bari kuganira n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke kugira ngo bubafashe kubona intebe ngo kuko ishuri ubwaryo ritabasha kuzibona.

Gukurikirana abanyeshuri bangana gutya ni ikibazo ku barezi
Gukurikirana abanyeshuri bangana gutya ni ikibazo ku barezi

Uyu muyobozi avuga ko mu mashuri abanza afite abanyeshuri basaga 887, naho abiga mu mashuri yisumbuye y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 bagera kuri 365.

Aba banyeshuri ngo nubwo ibyumba bigiramo bishaje, bavuga ko babyihanganira ariko bakifuza ko ubuyobozi bwabaha nibura intebe zihagije.

Sinabajije Alphonse umuyobozi ushinzwe Uburezi mu karere ka Nyamasheke avuga ko icyo kibazo cy’intebe kizakemuka vuba kuko Minisiteri y’uburezi yabemereye intebe ibihumbi 17 zizatangwa vuba muri iyi ngengo y’imari mu gihugu hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abanyeshuri bikwishyiramo ko biga nabi kubwo kwicara bitazabatera gutsindwa. ahubwo nibategereze kuko akarere kazi ikibazo gihari kazagikemura. Mufite amahirwe ko mutanyagirwa none muri gutaka intebe? nimutegereze zizaza natwe niko twize kd twaratsinze.

NIYOYITA Simeon yanditse ku itariki ya: 2-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka