Perezida Kagame arafungura ku mugaragaro hoteli ya mbere ikomeye igeze i Nyagatare

Perezida Paul Kagame arafungura ku mugaragaro EPIC Hotel, ari na yo hoteli y’inyenyeri enye igeze bwa mbere mu Karere ka Nyagatare.

EPIC Hotel niyo hoteli ikomeye igeze bwa mbere mu Karere ka Nyagatare
EPIC Hotel niyo hoteli ikomeye igeze bwa mbere mu Karere ka Nyagatare

Kuri uyu wa Kane tariki 01 Werurwe 2018, mu rwego rwo gushyigikira abashoramari batuye Intara y’Iburasirazuba bashyize hamwe imigabane yabo bakayubaka.

EPIC Hotel yatangiye kubakwa mu 2012, yuzuye itwaye arenga miliyari 17Frw. Ifite ibyumba 77 n’ikindi cyagenewe abantu bakomeye (Presidential Suite).

Abanyamigabane bayo ni abaturage bo mu turere tugize Intara y’iburasirazuba. Harimo n’ibigo bikomeye nk’Ikigo gishinzwe ubwiteganyirije (RSSB) hakabamo Banki y’Iterambere (BRD).

Ntazinda Augustin umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya EPIC Hotel, avuga ko amafaranga batanze atabaye impfabusa.

Ifite piscine ikagira n'ikibuga cya Tennis
Ifite piscine ikagira n’ikibuga cya Tennis

Avuga ko iyi Hotel ifitiye abaturage ba Nyagatare akamaro kuko ibiribwa n’ibinyobwa izacuruza bizajya biva muri bo.

Ikindi ni uko uwashoyemo umugabane na we yatangiye kugira ikizere cy’inyungu z’igishoro yatanze. Umugabane umwe ungana n’ibihumbi 100Frw.

Avuga ko kwishyira hamwe ari imbaraga kandi aho igihugu kigeze kibikesha kwishyira hamwe.

Agira ati “Icyo twaharaniye tukigezeho, abashoyemo imigabane twiteguye inyungu, ibi ntawakabigezeho wenyine uretse ubufatanye kandi murabona ko butugejeje ku gikorwa kinini.”

Kimwe mu gitanda uzasanga muri byumba bigize iyi hoteli
Kimwe mu gitanda uzasanga muri byumba bigize iyi hoteli

Igitekerezo cyo kubaka hoteli iri ku rwego rw’inyenyeri 4 cyatangiye muri 2011. Icyo gihe bamwe mu baturage baje kwakira Perezida wari wasuye aka akarere babura aho barara, bituma bahashinga amahema bayararamo.

EPIC Hoteli yahise ikodeshwa n’umushoramari ufite Hoteli yitwa City Blue ihabwa izina rya City Blue Epic Hotel Nyagatare.

Perezida Kagame asanzwe amenyereweho gushyigikira ibikorwa by’ishoramari byakozwe n’Abanyarwanda.

Zimwe mu zo aheruka gutaha zirimo Park Inn Hoteli iherereye mu kiyovu, yanatashye kandi Gorilla Hotel na yo yubatswe n’Umunyarwanda, iherereye i Nyarutarama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Good, iki ni igitekerezo cyiza. Abanyarwanda barashyigikiwe.

Gakoma yanditse ku itariki ya: 2-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka