Mu Muhanda Rugunga -Nyamirambo habereye impanuka ikomeretsa bikomeye babiri
Muri iki gitondo , mu muhanda Rugunga- Nyamirambo habereye Impanuka ikomeye aho Imodoka Suzuki Grand Vitara ifite Purake RAD543Q, igonze Scropion RAC452A, inakomeretsa bikomeye abanyeshuri babiri bajyaga kwiga.

Umusore wabonye iyi mpanuka abwiye kigali Today ko iyi Suzuki yarimo abantu babiri n’umushoferi, yaturukaga mu Rugunga igana Nyamirambo, yinjira mu muhanda w’imodoka zimanuka ihita igonga Scropion yamanukaga irimo umuntu umwe waruyitwaye, iranakomeza igonga abana bajyaga kwiga barakomereka bikomeye.
Uyu musore avuze ko ingabo zari hafi zatabaye zihamagara imbakukiragutabara ihita ijyana aba bana kwa muganga mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, bahita banashyikiriza uyu mushoferi wa Vitara Polisi kuko yanagaragaragaho ubusinzi bukabije.

Abari muri izi modoka zagonganye ntawagize ikibazo kidasanzwe kuko zari zifite imifuka itabara abantu bakoze impanuka (Air Bag). Polisi ikaba yahise ihagera igakura aya mamodoka yari yafunze amayira mu nzira, kugira ngo ingendo zari zabangamiwe zikomeze.





Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntibyemewe gutwara ikinyabiziga wasinze.