Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwafashe umwanzuro wo kwimura imiryango itanu yari ituye ku musozi bigaragara ko ushobora guteza ibibazo kuko watangiye kwiyasa. Ni mu murenge wa Kimonyi, akagari ka Mbizi, mu mudugudu wa Rugondo, ubuyobozi bugakeka ko bishobora kuba byaratewe n’itiyo y’amazi inyura munsi yatobotse cyangwa (…)
Ishuri ryisumbuye rya Muhororo mu karere ka Ngororero ni ryo ryegukanye umwanya wa mbere mu kwerekana udushya abanyeshuri babo bakora babikuye mu masomo biga.
Mu mpera z’iki cyumweru habaye imikino yo kwibuka abari abakinnyi, abatoza, abayobozi ndetse n’abakunzi b’imikino itandukanye bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ahagana mu ma saa tatu zirengaho iminota mike z’iri joro ryo ku wa 10 rishyira ku wa 11 Kamena 2018, mu kagari ka Pera mu Murenge wa Bugarama abantu bataramenyekana barashe abantu babiri umwe ahita yitaba Imana undi ajyanwa mu bitaro.
Perezida wa Ibuka mu Rwanda, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, avuga ko abarokotse Jenoside badakwiye kureka kunamira ababo ngo kuko batazi aho baguye.
Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kwishyurira imisoro abacuruzi bari kuzagirwaho ingaruka no gukurirwaho imisoro ku bicuruzwa boherezaga muri Amerika.
Mu mukino wa nyuma w’ikirarane, APR na Police Fc zinganyije 1-1, As Kigali ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo
Murekatete Thriphose, Nyirinkuyo Mediatrice, Kanyamashuri Janvier na Tuyizere Michel nibo batorewe kuzahagararira umuryango wa RPF Inkotanyi mu matora y’abadepite mu karere ka Rubavu.
Minisitiri w’ubuzima Dr Gashumba Diane asanga hari indi ntambwe ikwiye guterwa mu kugabanya urubyiruko rukomeje gutwara inda zitateguwe mu gihe byagaragara ko uburyo bwo kwifata no gukoresha agakingirizo budatanga umusaruro.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Mwendo baravuga ko kwibuka ababo bazize Jenoside bikwiye kujyana no gukemura ibibazo bafite.
Imiryango irenga 100 yo mu murenge wa Nyarugunga y’abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu n’abaturage baturanye na bo batishoboye bahawe ivomo ry’amazi meza baruhurwa ibirometero byinshi bakoraga bajya gushaka amazi yo mu gishanga.
Amatora y’ibanze mu tugari hashakwa abazahagararira umuryango FPR-Inkotanyi mu nteko ishinga amategeko, abenshi mu biyamamaje bari basanzwe ari abadepite.
Ihuriro ry’urubyiruko rikora imirimo ishingiye ku buhinzi n’ubworozi (RYAF) rigiye kubarura rugenzi rwa rwo ruri mu buhinzi n’ubworozi n’urubifitemo ubumenyi ariko rudakoresha mu rwego rwo kuruhuza n’abafatanyabikorwa no kurufasha kunoza ibyo rukora.
Haracyari umubare mwinshi w’Abanyarwanda batarasobanukirwa akamaro ko kwandikisha umutungo bwite ushingiye ku bwenge, ugasanga abandi bayibatwaye akaba aribo bayibonaho inyungu.
Perezida Paul Kagame ari muri Canada aho yitabiriye inama y’ibihugu birindwi bikize ku isi (G7), ariko yanatumiwemo n’abandi bayobozi b’ibihugu batandukanye.
Min w’ingabo z’u Rwanda Gen James Kabarebe ashimangira ko ishuri rikuru ry’ingabo z’u Rwanda, ari urufunguzo rw’imibanire myiza no kubaka umutekano urambye mu bihugu bya Afurika no ku isi muri rusange.
“Rwanda from the Darkness” filime mbarankuru igiye gushyirwa hanze, mu rwego rwo kwerekana uko u Rwanda ruhagaze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu maso y’abanyamahanga.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), yiyemeje gukura inzererezi mu mihanda bitarenze imyaka ibiri.
Mu mpera z’iki cyumweru haraba hakinwa imikino yiganjemo iy’amaboko, aho mu mupira w’amaguru kugeza ubu hataratangazwa igihe iyi mikino izabera.
Guverinoma y’u Rwanda yatashye laboratwari ishinzwe gupima uturemangingo (DNA), bihita bikemura ikibazo cy’abagorwaga no kuzikoresha bagahitamo kohereza imipimo hanze y’u Rwanda.
Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe na Minisitiri w’umutekano wa Congo Henri Mova Sankanyi bashyize umukono ku masezerano yo kwemeza imbago 22 zashyizweho.
U Rwanda rwiteguye gukorana n’ibihugu bya Afrika mubyerekeranye n’ubuhahirane bushingiye ku ngufu z’amashanyarazi, aho rushobora gutangira kujya rugura cyangwa se rukagurisha amashanyarazi mu bindi bihugu bya Afrika hifashishijwe imiyoboro migari.
Abagenda mu Mujyi wa Kigali ntibazongera kurambirwa urugendo cyangwa ngo babure uko bavugana n’ababo kuko internet ya 4G yasubijwe mu modoka rusange.
Abafite inganda zitunganya ibikorerwa mu Rwanda baravuga ko gahunda ya “Igira ku Murimo” izatuma babasha kubona abakozi barabaye inzobere.
Abayisilamu biga mu gihugu cya Arabie Soudite bahaye bagenzi babo bagororerwa muri Gereza ya Mpanga amafunguro yo kwifashisha mu gihe cy’igisibo.
Abanyarwanda bakora ingendo zigana muri Amerika basubijwe, nyuma y’uko sosiyete ya RwandAir iherewe uburenganzira bwo gukorera ku butaka bw’icyo gihugu.
Kigali Today yabagereye i Bugesera,ahamaze iminsi hatangiye imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera, umwe mu mishinga minini u Rwanda rufite.
Umukuru w’Itorero ry’igihugu Edouard Bamporiki asaba buri wese waragijwe imirimo runaka, kumva ko inshingano afite zikomeye kumurusha bityo akicisha bugufi.
Ubuzima bw’agace ka Koridoro ya Giporoso, burangwa n’umubare munini w’indaya zihaba mu ijoro, imikino y’amahirwe yararuye benshi, ubusinzi buhinguranya ijoro ndetse n’urugomo rwa hato na hato. Haratinyitse ariko hanateye amatsiko. Kurikira Ikiganiro Inyanja twogamo cya KT RADIO cyakorewe muri aka gace.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edourad Ngirente yavuze ko u Rwanda rufite gahunda yo gushyiraho ikigega kizaharirwa gutera inkunga imishinga yo guhanga udushya no gukora ubushakashatsi.
U Rwanda rwatunguwe n’amakuru y’uko urukiko rwashyiriweho u Rwanda rukorera i Arusha rushobora kurekura Ngeze Hassan ufungiwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyaturemye Aime Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare avuga ko abana batewe inda zitateganijwe bahabwa akato mu nsengero z’abaporotesitani.
Ivugurura rigiye gukorwa mu rwego rw’ubutabera mu Rwanda,rizagabanya umubare w’inkiko z’ibanze hanashyirweho urukiko rw’ubujurire rutari rusanzweho.
Akarere ka Gasabo kihaye umuhigo wo gushakisha abagabo n’abagore batandukanye n’abo bashakanye kugira ngo bandikwe mu gitabo cy’ irangamimerere, gusa ngo ntibakunze kwigaragaza ku buryo bigira ingaruka ku buzima bw’akarere.
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe amabuye y’agaciro, ibikomoka kuri Peteroli na Gaz (RMB) buratangaza ko mu mwaka w’imihigo wa 2017/2018 cyari cyihaye intego yo kwinjiza miliyoni 240 z’Amadorali y’Amerika none cyarayirengeje cyinjiza Miliyoni 373 z’Amadorali ya Amerika.
Ikipe ya Rayon Sports yatakaje andi mahirwe yo gukomeza kwiruka ku gikombe cya Shampiona, nyuma yo gutsindwa n’Amagaju ibitego 2-1
Nyir’amaso yerekwa bike ibindi akirebera. Irebere uyu mugabo ukuntu afite impano yo kwigana imodoka iri mu isiganwa uraseka.
Banki y’isi yahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 100 z’amadolari yo kurufasha mu bikorwa by’ubuhinzi n’ibijyanye na bwo.
Sembagare Samuel wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Burera yatawe muri yombi, akurikiranyweho kunyereza umutungo Leta n’ibindi byaha.
Umukuru w’Itorero ry’Igihugu Eduard Bamporiki atangaza ko atemeranya n’itorero rihera mu magambo gusa, intore zigataha nta kibazo na kimwe zikemuriye aho ryabereye.
Bamwe mu baturage bagira imyumvire itandukanye ku bayobozi babo, ku buryo hari bamwe bazi ko iyo umuntu abaye umuyobozi aba yemerewe ibintu byose. Iyumvire nk’uyu uko yumva yabaho aramutse abaye Meya.
Igifefeko ni imvugo abantu bakoresha bacurika amagambo ku buryo utayimenyereye utabasha kumva ubutumwa buyikubiyemo.
Perezida Paul Kagame avuga ko bikigoye gufata umugore nk’umuntu ushoboye, kuko igihe cyose abarirwa mu ishusho y’umugabo kandi badahuje imbaraga n’imiterere.
Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco(RALC) hamwe na Ministeri y’Uburezi(MINEDUC), ntibishyigikiye ko abagore n’abakobwa bambara imyenda migufi izwi ku izina ry’impenure.
Mu irushanwa rya CECAFA y’amakipe rigomba kubera muri Tanzania, Rayon Sports yashyizwe mu itsinda ririmo Gor Mahia na LLB zose baheruka gukina
Niba waracitswe n’ikiganiro Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka yakoreye kuri KT Radio, Radio ya Kigali Today, avuga ku bayobozi b’uturere bamaze iminsi begura, gikurikirane kuri Podcast yacu.
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare bari barerekeje muri Cameroun baraye bageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, aho banegukanye iri siganwa