Abagabo batatu barimo umunyamahanga bafatanywe udupfunyika 8000 tw’urumogi

Abagabo babiri bo mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali n’undi umwe ukomoka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, bakekwaho gutunda, gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

Abo bagabo bafatiwe mu Murenge wa Kimihurura hafi ya Kigali Convention Center, batwaye udupfunyika ibihumbi umunani (8000) tw’urumogi.

Nk’uko bivugwa na ba nyiri ubwite, umwe muri abo bagabo ni we watumije urumogi muri Kongo, hanyuma umunye Kongo warumuzaniye arugeza mu Mujyi wa Kigali.

Polisi ivuga ko mu kurwinjiza mu gihugu, uyu munye Kongo yakoresheje amakamyo manini atwara ibikomoka kuri peterori, bakarupakira mu bigega bitwara lisansi.

Nyuma yo kurugeza mu Mujyi wa Kigali, uwari warutumijeho yagiye kurufata i Masoro ho mu mujyi wa Kigali, abanza gutumizaho amafaranga mu rugo iwe kugira ngo aze kubona uko yishyura.

Ayo mafaranga yazanywe na muramu we na we bafunganye, gusa uyu muramu we ahamya ko iby’urumogi ntabyo yari azi.
Nyuma yo kurupakira mu modoka nto itwara abagenzi (Taxi voiture), umushoferi wari ubatwaye yageze ku muhanda wa Kimihurura ahasanga abapolisi bacunze umutekano wo mu muhanda, ahita ahagarara abasaba gufata abo bantu kuko bari batwaye urumogi.

Nyuma yo gufatwa na Polisi, aba bagabo uko ari batatu babiri muri bo (umunyarwanda n’Umunyekongo) bemera ko bavuganye bagategura uburyo bwo kuzana urumogi ruvuye muri Kongo, uwo w’umunyarwanda warutumye umunyekongo.

Uyu mugabo w’umunyarwanda avuga ko yari asanzwe aziranye n’umunyekongo wamuzaniye urumogi, akaba yari yarumutumye ngo na we azarugurishe mu Rwanda.

Gusa avuga ko nubwo bari basanzwe baziranye, ngo ari ubwa mbere bakorana ubucuruzi bw’urumogi.

Ati “Turaziranye byo, kuko jyewe mvuka ku Gisenyi. Sinari nsanzwe muziho gukora ubwo bucuruzi, gusa nkimara kubona isoko, twarahuye turaganira anyemerera ko yarubona”.

Umunyekongo wambukije urwo rumogi akarugeza i Kigali, na we avuga ko yari asanzwe aziranye n’uwarumutumye, ariko ko batari basanzwe bakorana ubucuruzi nk’ubu.
Avuga kandi ko nubwo ari we wambukije urwo rumogi na we rutari urwe, ko we yagombaga kurushyikiriza abarumutumye, bakamwishyura hanyuma na we akajya kwishyura ba nyirarwo.

Uyu munyamahanga avuga ko mu gihugu cyabo gucuruza urumogi byemewe, ariko ngo akaba atari azi ko mu Rwanda bitemewe, ari na yo mpamvu yatumye yemera kuruzana.

Ati “Ntabwo nari nzi ko ari ikibazo gikomeye, kuko yarambwiye ngo yabonye isoko, noneho na bya bindi byo gushakisha ubuzima, numva ko umuntu ashobora kubonamo agafaranga”.

Umushoferi watwaye urwo rumogi ari na we wagize uruhare mu kubafatisha, avuga ko bakimubwira ko agiye kubatwaza urumogi yabyemeye, ariko akagenda atekereza uburyo ari bubafatishe.

Ati “Numvise ko ari ibiyobyabwenge ndavuga nti aba bantu aho kugira ngo bajye kwica abana b’Abanyarwanda, reka ngende mbipakire, noneho nze guhagarara ahantu hari abashinzwe umutekano mbabereke”.

Uyu mushoferi kandi asaba bagenzi be by’umwihariko n’Abanyarwanda bose muri rusange kuba maso, aho babonye cyangwa baketse ibiyobyabwenge bakahatangaza, ababifitemo uruhare bagahanwa.

Umuvugizi wa polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Goretti, ashimira cyane uyu mushoferi n’abandi bose bamaze kumva ko kurwanya ibiyobyabwenge ari inshingano za buri munyarwanda, kandi akabasaba gukomeza kubishyiramo imbaraga.

Ati “Turashimira cyane abaturage kuko bamaze kubyumva, buri muturarwanda wese amaze kubigira ibye, akumva ko kurwanya urumogi ari inshingano ze. Nibakomereze aho batange umuganda wo kubaka igihugu cyacu”.

Aba bagabo nibaramuka bahamwe n’icyaha cyo gutunda, kwambutsa umupaka, gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, bazahanwa hakurikijwe ingingo ya 263 iteganya igifungo cya burundu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni mirongo itatu, kandi atarenze miliyoni mirongo itanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Guca Ibiyobyabwenge (Drugs) ku isi byarananiranye.Buri mwaka,Amerika ishora + 50 Billions/Milliards USD mu kurwanya Drugs ku isi hose,ariko byaranze.Mu bihugu bimwe byo muli Latin America,habayo Companies zitwa Drug Cartels zirusha ingufu National Army and Police.Zifite amato n’indege z’intambara.Iyo hagize umutegetsi ubavuga,baramwica.Niyo mpamvu abategetsi benshi bahitamo gukorana nabo.No mu Rwanda ntabwo gucuruza Drugs bizacika.Niyo Business ya mbere kurusha uburaya no kugurisha intwaro.Umuti uzaba uwuhe?Bible itanga igisubizo: Nkuko Imigani 2:21,22 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.

munyemana yanditse ku itariki ya: 13-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka