Abakoze Jenoside bagiye gufungurwa barasabwa kugaruka barahindutse

Norbert Mbabazi uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, avuga ko abakoze ibyaha bya Jenoside biremereye bari hafi gufungurwa bakwiye kumenya ko abarokotse Jenoside batazongera gutega ijosi.

Norbert Mbabazi, Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Ngoma avuga ko abakoze Jenoside bagiye gufungurwa bakwiye kumenya ko batazihanganirwa nibashaka kongera kwicana
Norbert Mbabazi, Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Ngoma avuga ko abakoze Jenoside bagiye gufungurwa bakwiye kumenya ko batazihanganirwa nibashaka kongera kwicana

Yabigarutseho ubwo mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro ry’i Huye, IPRC-Huye, bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi tariki 9 Gicurasi 2019.

Ni nyuma y’uko Dr. Emmanuel Havugimana, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, yari amaze kuvuga ko abantu bakwiye kwitegura ko mu myaka ibiri iri imbere, hari abagera ku bihumbi icyenda bazafungurwa.

Mbabazi yagize ati “Hari benshi bajya batwandikira ku mbuga zitandukanye, nyoberwa n’aho badukura, batubwira ngo tuzagaruka. Ukagira ngo ahari twe hari ahantu twicaye dutegereje ko nibagaruka tuzongera tukicara hasi. Ntabwo ari ko bimeze.”

Yakomeje avuga ko biteguye kuzabakira nibataha, ariko na none ngo nk’abacitse ku icumu ntibazihanganira kubana n’abafite urwango nk’urwo muri 94.

Ati “Nuza ufite uwo mutima mubi, amazi ntabwo akiri ya yandi, ntabwo tuzatega ijosi nk’uko twariteze. Ni ukuri, n’uwaba afite uwe ufunze, twagize amahirwe n’umuyobozi wa gereza ari hano, ubwo butumwa muzabudutangire.”

Mbabazi asoza avuga ko abo bazafungurwa bakwiye kumenya ko abacitse ku icumu bahisemo inzira y’ubuzima, kandi ko na bo bakwiye kuza bakabana.

Impungenge za Dr. Havugimana zakunze kugarukwaho muri iyi minsi yo kwibuka ku nshuro ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Jérôme Mbonirema, ari we perezida wa Ibuka mu Karere ka Gisagara, mu gutangiriza icyunamo mu Murenge wa Gishubi yagize ati “Uwacitse ku icumu yumva yikanze iyo yumvise wa muntu wamwiciye umubyeyi, wamwiciye abana, wamwiciye abavandimwe agiye kugaruka ngo bongere babane.”

Izo mpungenge yazishingiraga ahanini ku kuba hari abo usanga bamaze imyaka irenga 20 muri gereza bagaruka batarahindutse.

Icyo gihe yifuje ko hazabaho kwegera abagiye gufungurwa bakaganirizwa, ariko n’abarokotse Jenoside na bo ubwabo bakaganirizwa, kugira ngo bazabashe guturana mu mahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abantu nzi neza bava muli Gereza barahindutse abantu beza,ni abemera kwiga Bible bageze muli Gereza.Bible nicyo gitabo cyonyine gihindura umuntu wari mubi.Jyewe ubandikira,nanjye narafunzwe,ngeze muli Gereza,Abayehova banyigisha Bible.Navuyemo narahindutse,ku buryo nanjye ubu njya mu nzira nkabwiriza abantu ubwami bw’imana.Niba twese twakurikizaga AMAHAME dusanga muli Bible,isi yaba nziza,ibi byose bikavaho:Intambara,Genocide,ubujura,ubusambanyi,akarengane,ruswa,ubwicanyi,etc...Kubera ko abatuye isi benshi banga guhinduka,Imana izabyikorera ku Munsi w’Imperuka.Izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.

gatare yanditse ku itariki ya: 11-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka