Kuki Meya, Minisitiri n’undi warokotse Jenoside ubayeho neza adahungabana?-Prof Dusingizemungu
Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) urasaba abafasha mu by’ihungabana kumanuka bakegera abahuye n’icyo kibazo hakurikijwe imibereho yabo.
Perezida w’Umuryango IBUKA Prof. Jean Pierre Dusingizemungu avuga ko ihungabana ku bacitse ku icumu rishingiye ku mibereho yabo itari myiza babayeho kuko abishoboye badakunze guhura n’icyo kibazo.
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) bugaragaza ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari hejuru ya 35% bafite ikibazo cy’ihungabana ry’agahinda gakabije.
Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 11 imiryango y’Abatutsi yazimye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyeshuri barangije Kaminuza (GAERG), Egide Gatari, yagaragaje ko ikibazo cy’ihungabana ku bacitse ku icumu giteye impungenge.
Icyakora avuga ko bamaze gushyiraho ikigo kizajya gifasha abahuye n’ihungabana cyitwa AHEZA giherereye mu Bugesera, ariko ngo ntikibasha kugera ku bafite ibibazo uko bakabaye kuko nta mashami gifite.
Gatari yagize ati “Mu muco dufite wo kwishakamo ibisubizo twigira ku Nkotanyi, twashyizeho icyo kigo kugira ngo duhangane n’ibibazo byo mu mutwe no kwihangira akazi”.
“Ariko twifuza ko hakomeza gushyirwamo imbaraga kugira ngo abarokotse Jenoside badakomeza kototerwa n’ibibazo by’ihungabana dore ko usanga ihungabana ryatangiye no kugera ku badukomokaho”
Perezida wa IBUKA Prof. Jean Pierre Dusingizemungu agaragaza ko atanyurwa n’ingamba zafashwe zo guhangana n’ikibazo cy’ihungabana kuko asanga abashakashatsi bagaragaza imibare ihabanye n’uko ikibazo gihagaze.
Avuga ko ubushakashatsi bukwiye kugaragaza abahungabana abo ari bo ku buryo no kubitaho bigira umwihariko bitewe n’ufite ikibazo cy’ihungabana.
Agira ati, “Kuki hano twicaye nta muntu wigeze ahungabana ni uko nta bikomeye byavuzwe kuri Jenoside, ikibazo njya nibaza, kuki ntabona Meya runaka ahungabana, kuki Minisitiri adahungabana kuki se njyewe ntari nirukanka ku gasozi?”
“Abahungabana ni abafite ubuzima butari bwiza, nibaza ko abavura ihungabana bakwiye kubasanga aho batuye bakabaganiriza bakurikije ubwo buzima babayemo, bakurikije izo nzu batuyemo ziva, hakurikijwe ibibazo by’imibereho mibi bashobora kuba babayemo”.
Prof Dusingizemungu agaragaza ko umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, akunze gushishikariza abayobozi gusanga abaturage bakaganira ku bibazo bafite, bityo ko n’abashinzwe ibibazo by’ihungabana bakwiye gusanga abo bantu bakaganira hakurikijwe ibyiciro by’ihungabana bafite.
Inkuru bijyanye:
Imiryango 15,593 yarazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Madame Jeannette Kagame arasaba ko hongerwa ingufu mu kuvura ihungabana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Kabisa ivyo uvuze nukuri 100%