Mafikizolo bategerejwe i Kigali
Abahanzi babiri bo muri Afurika y’Epfo ari bo Theo Kgosingwe na Nhlanhla Nciza bagize itsinda Mafikizolo, bitegenijwe ko bazaririmba muri “Kigali Convention Center” ku itariki 16 Gicurasi 2019.

Hari kandi n’umuhanzi w’Umurundi witwa Kidumu uzwi cyane mu Rwanda nawe uzasusutsa abitabiriye inama ya “Transform Africa” yatangiye uyu munsi ikazasoza ku itariki 17Gicurasi.
Kidumu kandi yanakoranye n’Abahanzi bo mu Rwanda nka Frankie Joe n’itsinda ryitwa “3hills group”.
Kidumu azwi mu ndirimbo nka “Mapenzi”, “Kwetu”, “Kimbia” na “Haturudi nyuma” yaririmbye afatanije n’Umuhanzi Juliana Kanyomozi wo muri Uganda.
Itsinda “Mafikizolo” si rishya mu Rwanda , kuko ryaje no mu muhango wo “Kwita Izina” mu 2018, icyo gihe banita umwana umwe w’ingagi izina.
Indirimbo za Mafikizolo zikunzwe cyane mu Rwanda harimo, “Khona”, “Love portion”, “Ofana Nawe” n’izindi.
Abo baririmbyi batangiye kugaragara mu ruhando rwa muzika mu 1997, icyo gihe bazwi nka “a kwaito group”, bari kumwe na mugenzi wabo nyakwigendera Tebogo Madingoane,waje kwitaba Imana ku itariki 14 Gashyantare 2004.
Nyuma y’impanuka ikomeye yatumye Nhlanhla Nciza amara igihe kinini mu bitaro, basohoye alubumu yitwa “Sibongile” mu 2002, aho bafatanije n’umuhanzi ku giti cye witwa Ndihamba Nawe , iyo Alubumu ikaba nubu igikunzwe nubwo hashize imyaka itari mike.
Inama ya “Transform Africa” ni imwe mu mahuriro akomeye cyane ku mugabane w’Afurika, iy’uyu mwaka ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti , “Boosting Africa’s Digital Economy”, ugenekereje mu Kinyarwanda, ni ukuvuga kuzamura ubukungu bw’Afurika hifashishijwe ikoranabuhanga.
Iyo nama yitabiriwe n’abantu 4000 ,harimo Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, Abagore b’Abakuru b’ibihugu (First ladies), abahagarariye imiryango mpuzamahanga, abashakashatsi, abashoramari n’abandi.
Inkuru zijyanye na: Transform Africa 2019
- Kagame arahamagarira Abanyafurika kuyihindura umugabane w’ikoranabuhanga
- Robo Sophia yashimye ikoranabuhanga ryo mu Rwanda
- Urubyiruko rwa Afurika ni amahirwe mu iterambere ry’ikoranabuhanga – PM Ngirente
- ‘Marty the Robot’ na yo izitabira Transform Africa 2019 i Kigali
- Umurusiya wavumbuye ‘Kaspersky’ azitabira ‘Transform Africa’ mu Rwanda
- Sophia, ‘Robot’ izi ubwenge butangaje igiye kwitabira ’Transform Africa’ i Kigali
Ohereza igitekerezo
|
Rwose uku nugutesha abahanzi nyarwanda agaciro nigute muriyo nama ya Transform Africa mutareka abahanzi nyarwanda akaba aribo basusurutsa abitabiriye inama