King James yasusurukije abitabiriye umunsi w’ababyeyi wateguwe na AIF

African Improved Food, sosiyete itunganya ikanacuruza ibiribwa ku buryo bujyanye n’igihe nka Nootri Toto, Nootri Mama na Nootri Family, yateguye umunsi w’ababyeyi ‘Nootri Mother’s day’ kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Gicurasi 2019, mu rwego rwo gususurutsa abakiriya bayo, kubagaragariza ibicuruzwa babafitiye, ndetse no kubahugura mu bijyanye n’imirire myiza.

Abana bakina mu mikino y'uburyo butandukanye
Abana bakina mu mikino y’uburyo butandukanye

Ni umunsi wari witabiriwe n’ababyeyi hamwe n’abana, bari bateguriwe ibikorwa byinshi by’imyidagaduro, nk’ibikinisho, abashushanya imitako ku masura y’abana, abacuranzi batandukanye, za tombola zituma batsindira ibihembo n’ibindi byinshi n’ibindi bifasha abantu kwizihirwa n’umunsi mukuru.

Muri uyu munsi mukuru wabereye I Kibagabaga mu karere ka Gasabo, umuhanzi King James ni umwe mu basusurukije uyu munsi, aho yaririmbanye n’abana hamwe n’ababyeyi zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe kurusha izindi.

Uretse imyidagaduro, uyu munsi wanatangiwemo ubutumwa bwo kwita ku mirire myiza, aho Batetiwabo Esther, impuguke mu by’imirire ukorera ibitaro byitiriwe umwami Faisal yibukije ababyeyi bari aho ibigize indyo yuzuye, aribyo ibirinda indwara, ibyubaka umubiri ndetse n’ibitera imbaraga asobanura n’aho biboneka.

Yabwiye kandi abari aho kwitondera bimwe mu biribwa cyane cyane ibinyampeke biba byarangiritse kuko biba byifitemo uburozi bwangiza ubuzima bw’abantu, bikaba intandaro y’indwara nyinshi z’ibikatu.

King James afatanya n'abana kuririmba zimwe mu ndirimbo ze
King James afatanya n’abana kuririmba zimwe mu ndirimbo ze

Yagize ati “Hari uburozi buboneka mu biribwa biba byatoye uruhumbu bwitwa ‘Aflatoxin’. Ubwo burozi buragenda bukabuza umwijima gukora neza akazi kawo, bikaba intandaro y’igwingira ry’abana rya hato na hato, ndetse ubu muri Afurika hari kwiyongera indwara zitandukanye nka za kanseri z’umwijima n’izindi. Ni ukwirinda ibiribwa byose byangiritse.”

Yavuze ko ubu burozi butazwi na benshi muri Afurika nyamara buteje ikibazo, cyakora akavuga ko uruganda AIF rukora ibyo kurya nka Nootri Maman, Nootri Toto na Nootri Family byagaragaye ko bitabamo ubwo burozi.

Iyi Aflatoxin ngo ntiboneka mu binyampeke gusa, ahubwo ngo no mu nyama, mu mata n’ahandi naho ishobora kuhaboneka, kuko ngo iyo inka iriye ibyo kurya byifitemo ubwo burizi, nayo izatanga amata cyangwa inyama birimo ubwo burozi.

Ozbert Kiven, ushinzwe ubucuruzi muri AIF, avuga ko ababyeyi aria bantu bafite uruhare runini mu miryango, akaba ari yo mpamvu bateguye umunsi w’ababyeyi ‘mother’s day’, babagaragariza ibicuruzwa byabo bifite izina rijyana nootri (nutrition), bishatse kuvuga ko twifuza ko umuryango nyarwanda ugira imirire myiza.”

Kiven, avuga ko ibicuruzwa byabo biba bitunganyijwe ndetse birimo buri cyose gikenewe ngo bihite bigaburwa, bityo akavuga ko ibiciro byabo bidahanitse na gato.

Bamwe mu babyeyi nabo bafatanyije na King James kuririmba
Bamwe mu babyeyi nabo bafatanyije na King James kuririmba

Ati “Urebye uburyo ibicuruzwa byacu biba bitunganyijwe neza, byongerewemo intungamubiri zose zikenewe, bigapfunyikwa neza ngo bitangirika, ndetse n’igiciro bifite ku isoko, navuga ko bihendutse rwose. Urugero nk’ipaki irimo ikiro kimwe ya nootri Toto igura amafaranga atagera ku 1100, urumva ko ari amafaranga make.”

Nootri Mother’s Day, ari wo munsi mukuru w’ababyeyi wateguwe na AIF, ibaye ku nshuro ya kabiri mu Rwanda kuko yaherukaga tariki 11 Gicurasi 2017.

Ibikinisho abana bakunda byari byabateguriwe
Ibikinisho abana bakunda byari byabateguriwe
Ibyo kurya abana bakunda nabyo byari bihari
Ibyo kurya abana bakunda nabyo byari bihari
Aba barimo barerekana uburyo igikoma Nootri Family gitegurwa ubundi kigahita kigaburwa nta na kimwe umuntu yongeyemo
Aba barimo barerekana uburyo igikoma Nootri Family gitegurwa ubundi kigahita kigaburwa nta na kimwe umuntu yongeyemo
Aba bo barimo bategurira abakunda brochettes icyo bakunda
Aba bo barimo bategurira abakunda brochettes icyo bakunda
Aba bahanzi baturutse muri Congo nabo bashimishije benshi
Aba bahanzi baturutse muri Congo nabo bashimishije benshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka