Barasaba ko abana boroherezwa guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro

Imiryango irengera ubuzima yahuriye mu biganiro byateguwe n’umuryango Global Health Corps uharanira kubaka abayobozi bafite ubushobozi buhamye mu rwego rw’ubuzima, iganira ku kibazo gihangayikishije cy’abana baterwa inda.

Bahuriye mu biganiro basaba ko gutera inda abakiri bato byahagarara
Bahuriye mu biganiro basaba ko gutera inda abakiri bato byahagarara

Iyo miryango yaganiriye kuri gahunda yo gusaba abafata ibyemezo gukuraho inzitizi zibuza abakiri bato kubona servisi zijyanye no kwirinda inda zitateguwe.

Abana batarageza ku myaka 18 bakomeje guterwa inda zitateguwe, hirya no hino mu gihugu hakiyongeraho ababyeyi babyara batitaye ku bushobozi bwabo, bishobora kuzatera ikibazo ku gihugu ku igenamigambi ryacyo mu gihe ntacyakorwa ngo bihagarare.

Jean Rene Shema uhagarariye umuryango Global Health Corps mu Rwanda, avuga ko hari amategeko akibangamira abatarageza ku myaka y’ubukure. Hari nk’aho basabwa ko bahabwa serivisi z’ibijyanye no kwirinda inda zitateguwe bari kumwe n’ababyeyi babo nyamara hari ubwo baba batari kumwe n’ababyeyi babo buri gihe, ibi Shema agasanga bikwiye guhinduka.

Yagize ati “Hari ubwo umwana aba ari ku ishuri, hari ubwo umwana aba yaragiye aho atari kumwe n’ababyeyi, bityo akaba akeneye servisi zituma adasama mu gihe bibaye ngombwa”.

Jean Rene Shema umuyobozi wa Global Health Corps mu Rwanda asaba ko inzitizi mu kuboneza urubyaro ku bakiri bato zakurwaho
Jean Rene Shema umuyobozi wa Global Health Corps mu Rwanda asaba ko inzitizi mu kuboneza urubyaro ku bakiri bato zakurwaho

Shema akomeza asaba abanyamadini n’abakomeye ku muco kutirengagiza ukuri bakareba uburyo isi igenda itera imbere muri byinshi, aho usanga ababyeyi na bo bafite amakuru make ugereranyije n’abana babo, bakanareba uburyo ubwiyongere bw’abaturage bukomeje kuba ikibazo.

Yagize ati “Mureke twese turebe mu maso ikibazo gihari, hari ubwo twibeshya ko ababyeyi bataganira n’abana babo kubera umuco nyamara na bo ubwabo hari ibyo batazi, nko kumenya ko waganiriza umwana bitewe n’imyaka afite, ni byiza rero ko biharirwa ababifitiye ubumenyi, abanyamadini na bo bakwiye kureba ikibazo mu maso kuko kitwugarije”.

Dr Aphrodis Kagaba akuriye umuryango HDI wita ku iterambere ry’ubuzima, avuga ko umwangavu wabyaye agira ingaruka nyinshi zidindiza iterambere rye ndetse n’iry’umuryango bityo ko kurengera no gukuraho inzitizi ahura na zo bifite icyo bivuze ku gihugu.

Yagize ati “Abana bato batewe inda baba ababyeyi bakiri bato, bagata ishuri bakangara n’ibindi bibi byinshi. Amategeko akwiye kubarengera, bakagira ubumenyi ku myororokere yabo”.

Basanga abato na bo bakwiye kubona serivisi zose zo kuboneza urubyaro kwa muganga
Basanga abato na bo bakwiye kubona serivisi zose zo kuboneza urubyaro kwa muganga

Umuhoza Chantal ukorera mu muryango Spectra wita ku bakobwa bakiri bato, asaba ko urubyiruko rumenya amakuru nyakuri ku buzima bwabo ndetse bagahabwa agaciro kuko abenshi bakora imibonano mpuzabitsina bakiri bato.

Yagize ati “Hari abibwira ko abakiri bato badakora imibonano mpuzabitsina nyamara barabikora, hakwiye ko babona amakuru nyayo ku buzima bwabo, kuko iyo bayakuye ahandi hari ubwo bayabona akabayobya”.

Ubwo Minisitiri w’Intebe yitabaga Inteko Ishinga Amategeko muri Nyakanga 2018, yagaragaje ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage, avuga ko mu mezi atandatu ya 2018 hari hamaze kuvuka abana barenga ibihumbi 160 abenshi babyawe n’abana bakiri bato.

Imiryango ifatanyije na Global Health Corps ikaba igiye kwandikira abafata ibyemezo ibasaba ko hakurwaho inzitizi zose zikumira abana batarageza ku myaka y’ubukure kubona serivizi zo kuboneza urubyaro, nko kubasaba ko bazisaba bari kumwe buri gihe n’ababyeyi babo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka