Kigali: Hagiye gutangizwa umushinga wo kubaka umujyi utangiza ibidukikije

I Kigali hagiye gutangizwa umushinga w’ikitegererezo wo kubaka umujyi utangiza ibidukikije, ukazubakwa mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo ku butaka bwa hegitari 620.

Uko kimwe mu bice by'uwo mushinga kizaba cyubatse
Uko kimwe mu bice by’uwo mushinga kizaba cyubatse

Byatangarijwe mu nama y’iminsi itanu yatangiye ku ya 6 Gicurasi 2019 ikazasozwa ku ya 10 Gicurasi 2019, yateguwe n’ikigo cya Leta gitera inkunga imishinga yo kurengera ibidukikije (FONERWA), yitabirwa n’ibigo binyuranye bifite aho bihurira n’ibidukikije nka REMA, Umujyi wa Kigali, Minisiteri y’ibidukikije n’umutungo kamere n’abandi.

Iyo nama igamije kuganira ku ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga wiswe ‘Green City Pilot’, uterwa inkunga na Banki y’Iterambere y’Ubudage (KFW), ingengo y’imari y’agateganyo uzatwara ikaba ari Miliyari 5 z’Amadolari ya Amerika (asaga miliyari 4500Frw).

Umuyobozi wungirije w’uwo mushinga, Eudes Kayumba, avuga ko umushinga watangiranye n’inyigo ari zo zirimo gukorwa ubu.

Agira ati “Umushinga watangiye mu Ugushyingo umwaka ushize, dutangirana n’inyigo zizarangira mu mpera z’uwu mwaka. Tuzahita dukurikizaho kuwushyira mu bikorwa dushyiramo ibikorwa remezo nk’imihanda, amashanyarazi, amazi ndetse tunatunganye igice kizahita cyubakwamo amazu”.

Eudes Kayumba, umuyobozi wungirije wa Green City Pilot
Eudes Kayumba, umuyobozi wungirije wa Green City Pilot

Avuga ko igice cya mbere cya hegitari 18 ari cyo kizabanza gushyirwamo ibikorwa remezo ari na ho hazahita hubakwa inzu, bikazatangirana na Mutarama 2020.

Kayumba avuga kandi ko muri uwo mushinga, inzu zizubakishwa ibikoresho gakondo ndetse hakanarebwa uko hazakoreshwa cyane ingufu zisubira.

Ati “Twatangiye gukora ubushakashatsi dufatanyije n’ibindi bigo ku mikoreshereze y’ibumba n’uko twakoresha imigano n’ibiti mu buryo bwiza. Bikazatanga inzu igezweho ariko yubakishijwe ibikoresho gakondo kandi hakazkoreshwa cyane ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba”.

“Uwu mushinga ufite agace kitwa ‘Smart mobility’, ari ho barimo kutwigira uko mu mujyi wa Kigali haba ubwikorezi budahumanya ikirere. Aha ni ho hazaba harimo gukoresha imodoka na moto z’amashanyarazi ndetse haranatekerezwa no ku magare azakoresha amashanyarazi”.

Abitabiriye iyo nama basobanurirwa uko uwo mushinga uteye
Abitabiriye iyo nama basobanurirwa uko uwo mushinga uteye

Kugeza ubu ngo ibyangiza ibidukikije kurusha ibindi mu Mujyi wa Kigali ni ibituruka mu nyubako n’imodoka nk’uko Kayumba akomeza abivuga.

Ati “Kigali ubu ibintu biyibangamiye mu kwangiza ibidukikije ni inyubako zigakurikirwa n’imodoka. Dutangiye rero kugabanya ibyonona ibidukikije cyangwa ikirere mu nyubako, hanyuma tugakurikizaho ubwikorezi, twaba dukemuye ikibazo kinini cyane”.

“Ariko n’ubwo bimeze uko, Kigali iracyari iya mbere mu mijyi ya Afurika mu kurengera ibidukikije. Gusa ntitwakwirara kuko uko amajyambere aza ni ko azana ibyangiza ibidukikije byinshi, ari yo mpamvu hagomba gufatwa ingamba zikomeye”.

Ikigo FONERWA ni yo kizakurikirana ishyirwa mu bikorwa by’uwo mushinga nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’icyo kigo, Hubert Ruzibiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ko umushinga watinze gutangira byatewe Niki? Wagombaga gutangira mutarama 2020 kugeza ubu ntakirakorwa

Niyonkuru Mordecai yanditse ku itariki ya: 28-04-2020  →  Musubize

Muraho neza mu byukuri iyi green city turayishimiye Ni gahunda nziza ya leta

Ahubwo mwatubariza Aho igeze ishyirwa mu bikorwa kuko yagombaga gutangira mu kwa mbere none kugeza ubu habaye mu kwa gatanu Kandi ntagikorwa tubona nibuta kigaragaza itangira ryumushinga

Murakoze

Niyonkuru Mordecai yanditse ku itariki ya: 28-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka