Imiryango 15,593 yarazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Imiryango 15,593 y’Abatutsi igizwe n’abantu 68,871 ni yo imaze kumenyekana ko yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuryango wazimye ukaba ari umuryango wishwe muri Jenoside ntihagire n’umwe usigara ngo azakomeze umurongo w’umuryango, ni ukuvuga, umugabo, umugore, cyangwa umwana.

Kuva muri 2009 ni bwo Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barangije Kaminuza (GAERG) watangije ibikorwa byo kujya hibukwa by’umwihariko imiryango y’Abatutsi yazimye muri Jenoside.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ritegura kwibuka imiryango yazimye ku nshuro ya 11 i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo hagaragaramo ko kugeza ubu muri buri karere k’u Rwanda hamaze gushyirwa ikimenyetso cy’imiryango yazimye kugira ngo na yo ijye yibukwa by’umwihariko.

Iki kimenyetso kandi kigamije gusigasira amateka ya Jenoside by’umwihariko ku miryango yazimye mu turere twose tw’igihugu uko ari 30, bikaba bikorwa muri gahunda yo kwibuka imiryango yazimye bise “Ntukazime Nararokotse”.

Kuri uyu wa 11 Gicurasi 2019 hakaba hateganyijwe ibikorwa byo kwibuka mu Karere ka Nyanza, aho imihango itangira ku mugoroba, guhera saa kumi kugeza mu rukerera rwo ku wa 12 Gicurasi.

Mu bindi bikorwa bya GAERG harimo kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside hakorwa ibiganiro bigamije kwigisha urubyiruko Amateka ya Jenoside, no kwita ku nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari kandi ibikorwa byo gutegura no gushyigikira kwibuka Abatutsi bazize Jenoside hirya no hino mu gihugu by’umwihariko imiryango yazimye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka