Abadepite bemeje umushinga w’itegeko rishyiraho sosiyete izajya igura imiti ikenewe mu gihugu

Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, yamaze kwemeza umushinga w’itegeko rigena imikorere y’ikigo cyo gutanga amasoko n’ishami ry’umusaruro, Medical Procurement and Production Division (MPPD), nyuma inteko yemeza ko iyo MPPD isimburwa na sosiyete nshya yitwa Rwanda Medical Supply (RMS) yigenga, ariko ikazajya ikorana n’ikigo cy’u Rwanda cy’Ubuzima (RBC), kugira ngo ishobore kurushaho kugeza imiti ku Banyarwanda.

Itegeko rifite ingingo iteganya ishyirwaho ry’iyo sosiyete nshya ya Rwanda Medical Supply (RMS) , iyo ngingo ikavuga ko iyo sosiyete izaba yigenga mu mikorere yayo muri gahunda yo kugura no kuzana imiti ikenewe mu gihugu.

Icyakora Abadepite bagaragaje impungenge bafite ku ngingo zimwe na zimwe z’iryo tegeko, urugero ingingo ya gatanu, ku bijyanye n’uruhare rwa RBC mu guha iyo sosiyete nshya yashyizweho inshingano zo kuzana imiti mu Rwanda, hashyirwaho gahunda n’imirongo ngenderwaho.

Depite Nyabyenda Damien yavuze ko ubundi RBC yari isanzwe igira uruhare mu itumizwa ry’imiti binyuze mu kigo MPPD, ariko nyuma yo kubona ko izo nzego zombi zakundaga guhura n’ibibazo bijyanye n’itangwa ry’amasoko, bahisemo ko habaho ivugurura.

Yagize ati, “Ariko n’ubundi muri iyi ngingo ya gatanu agace ka cyenda, ndabona hagarukamo uruhare rwa RBC ko igomba kuzajya ikorana n’iyi sosiyete nshya kugura imiti. Simbona ukuntu bizakora keretse niba RMS izajya ikora inshingano yo gutwara imiti, kandi ubundi ifite inshingano zo kugura imiti”.

Depite Muhongayire Christine, perezida wa komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage ari na we watangaje ibijyanye n’uwo mushinga w’itegeko, yavuze ko komisiyo yahisemo gusimbuza “MPPD” hakabaho “RMS” kugira ngo ikibazo kijyanye n’igurwa ry’imiti gikemuke.

Depite Muhongayire yagize,“Twemeje ko RMS ari yo izajya igura imiti, RBC yo icyo izajya ikora ni igenamigambi, ikareba imiti ikenewe mu gihugu, nyuma igasinyana amasezerano n’iyo sosiyete ya RMS, ifite inshingano yo kugurira leta imiti”.

Depite Muhongayire yasobanuye ko hari impinduka zakozwe ku ngingo zimwe zigize uwo mushinga w’itegeko, habanza kwerekanwa uko ibijyanye n’abakozi n’umutungo w’icyo kigo cyavuyeho bizagenda,ni yo mpamvu byafashe amezi cumi n’abiri aho kuba atandatu nk’uko byari byavuzwe mbere ko bizafata amezi atatu cyangwa atandatu.

Depite Muhongayire yagize ati, “Komisiyo yashyizeho iteka rya Minisitiri w’intebe, rizagena uko iyo sosiyete yasimbuye MPPD izaba iteye. Kuko abakoreraga icyo kigo cya MPPD ari abakozi ba Leta, nibaramuka batagumye mu kazi nyuma y’ivugurura bazahabwa ibyo bemerewe hakurikijwe itegeko rigenga umurimo”.

Ivugura ry’icyo kigo,ryitezweho gukemura ibibazo byinshi by’Abanyarwanda bakunda kuvuga ko babura imiti ndetse n’ibitaro ko bibura imiti.

Mbere yo kugeza uwo mushinga ku nteko, mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, yari yavuze ko icyo kigo nigikurwa muri RBC bizihutisha gahunda z’itangwa ry’amasoko ndetse bikagabanya umwanya byafataga mu gutanga amasoko yo gutumiza imiti.

Iyo sosiyete nshya ya RMS, izaba ihurije hamwe ikigo cy’u Rwanda gikora imiti (Rwanda Pharmaceutical Laboratory “LABOPHAR”) , na za Farumasi z’uturere zose zo mu gihugu.

Itegeko rigenga sosiyete ya RMS n’uko izakora ryatowe n’Abadepite 51.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mutubwire aho twakura uwo mushinga witegeko tuwusome

Eugene yanditse ku itariki ya: 11-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka