‘Gerayo Amahoro’ ije kugabanya impanuka ho 30%

Angelique Uwamahoro, umukobwa wo mu kigero cy’imyaka nka 24 wari muri Gare ya Nyabubogo mu ma saa tanu kuri uyu wa 13 Gicurasi 2019, agiye gufata imodoka yerekeza i Muhanga, avuga ko mu cyumweru gishize yateze imodoka umushoferi akajya anyuzamo akigira ku mbuga nkoranyambaga muri telefone ye.

Agira ati “Abenshi usanga bagenda barangaye bibereye kuri za WhatsApp.”

Cyakora, Uwamahoro akavuga ko n’ubwo yabonaga ko iyo myitwarire yabateza impanuka, ari we ari n’abandi bagenzi bari muri iyo modoka nta n’umwe wigeze akebura uwo mushoferi.

Guhera kuri uyu wa 13 Gicurasi 2019, buri mushoferi utwaye abagenzi mu buryo bwa rusange arasabwa kujya abanza gusobanurira abagenzi ko bamufiteho uburenganzira, akanabasobanurira ibyo abujijwe ndetse na bo akabasobanurira ibyo bemerewe n’ibyo babujijwe.

Ibi biri mu gahunda ya “Gerayo amahoro”, ubukangurambaga bw’ibyumweru 52 (umwaka wose) Polisi y’Igihugu, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, n’abafatanyabikorwa bayo barangajwe imbere na Minisiteri y’Ibikorwaremezo, batangije none bugamije kugabanya impanuka zo mu muhanda ku kigero nibura cya 30%.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) ushinzwe ubwikorezi, Ing. Jean de Dieu Uwihanganye, akaba asaba abagenda mu binyabiziga bitwara abantu mu buryo bwa rusange, gufata iya mbere mu kwirindira umutekano wo mu muhanda biyama imyitwarire yabateza impanuka, ariko na bo bakitwararika ibyo basabwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo (MININFRA) ushinzwe ubwikorezi, Ing. Jean de Dieu Uwihanganye
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) ushinzwe ubwikorezi, Ing. Jean de Dieu Uwihanganye

Muri Gare ya Nyabugogo, aganiriza abagenzi bari bari mu modoka ya Ritco bari berekeje i Nyamagabe, Minisitiri Uwihanganye yagize ati “Niba umushoferi atangiye kuvugira kuri terefone ntimukagire mutya ngo umwe namubuza kuvugira kuri terefone ngo muvuge ngo arashyanuka.”

Ibi Uwihanganye yabivugiraga ko, ngo yigeze kubona imodoka igendera ku muvuduko munini arayihagarika agiye gukuramo umushoferi abagenzi batangira kumubwira ko bihuta.

Agira ati “Icy’ingenzi ni uko mukwiye kumenya ko mugomba kugera iyo mujya amahoro. Muri ababyeyi, muri urubyiruko, imiryango irabakeneye ntabwo mukwiye gutakariza ubuzima mu mpanuka. Turifuza ko rero mugira uruhare mu mutekano wo mu muhanda.”

Yakomeje agira ati “Niba uri kuri moto, niba uri mu mudoka, nawe ufite uruhare mu gutuma ugerayo amahoro,…umushoferi utwaye na we turamukeneye nk’Umunyarwanda, niyumve ko ashaka kugerayo amahoro ariko igikomeye cya gatatu ni ukugira ngo umurinzi w’umutekano mu muhanda abanze abe umuntu utwawe.”

Umuyobozi wa Polisi wungirije DCG Juvenal Marizamunda
Umuyobozi wa Polisi wungirije DCG Juvenal Marizamunda

Muri ubwo bukangurambaga, buri modoka itwara abagenzi mu buryo rusange yashyizwemo ijwi umushoferi agomba gushyiriramo abagenzi mbere yo guhaguruka kugira ngo bumve uburenganzira bamufiteho, kandi na bo bumve inshingano zabo mu kwirinda impanuka ngo bagere iyo bajya amahoro.

Mu butumwa buri muri iryo jwi, abagenzi basabwa kwirinda kunywera itabi mu mudoka, kwicarana ku ntebe imwe ari babiri, kujugunya mu modoka ibisigazwa by’ibiribwa bibangamira abagenzi, kwicarana n’imizigo ibabangamira, gukorakoranaho bibangamiye umwe mu bagenzi n’izindi ngeso mbi zabangamira abandi bari mu kinyabiziga.

Naho umushoferi we, ubwo butumwa bumubuza kwishyuza amafaranga y’urugendo hadakoreshejwe ikarita yabugenewe, gukoresha terefone atwaye, gutwara yanyweye ibisindisha, kurenza umuvuduko wateganyijwe, kwirengangiza kwambara umukandara w’imodoka no gukubaganya akagabanya muvuduko.

Umushoferi kandi, abujijwe guhagarara ahatemewe agashyiramo abagenzi no gushyiramo imiziki isakuza ku buryo ibangamira abagenzi, ndetse iryo jwi rikanaha abagenzi numero bahamagaraho mu gihe ibyo byose bitubahirijwe kugira ngo Polisi n’izindi nzego zibishinzwe zibatabare.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko kuba umushoferi azajya abanza kubwira abagenzi ibyo abujijwe n’ibyo na bo babujijwe mbere yo guhaguruka ari igihango kizajya gituma bagenda neza bakagera iyo bajya amahoro.

CP Kabera ati “Turumva ari nk’igihango baba basinye kuko iyo ubabwiye ibyo bemerewe, na bo ukababwira ibyo babujijwe n’ibyo bemerewe byumvikana ko ari ubwumvikana ku buryo iyo umwe arenze ku nshingano ze undi ashobora kumukebura cyangwa akaba yabibwira inzego zibishinzwe.”

Abagenzi nabo biteguye kugira uruhare muri ubu bukangurambaga
Abagenzi nabo biteguye kugira uruhare muri ubu bukangurambaga

Imibare ya Polisi y’Igihugu igaragaza ko kuva uyu mwaka watangira abantu babarirwa mu 180 bamaze guhitanwa n’impanuka zo mu muhanda, mu gihe umwaka ushize abarenga 400 na bo bahitanwe n’impanuka zo mu muhanda.

CP Kabera akaba avuga ko nta gushidikanya ubukangurambaga “Gerayo amahoro” buzatuma impanuka zo mu muhanda zigabanuka kuko ngo byagaragaye ko ubukangurambaga bwo kwirinda impanuka bajyaga bakora icyumwe kimwe buri mwaka bwasigaga impanuka zo mu muhanda zigabanutse ku kigero cya 46%.

Bishop Kehangire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RFTC (kimwe mu bigo bitwara abagenzi), avuga uruhare runini mu kwirinda no kurinda abandi impanuka ari umushoferi, bityo umushoferi wabo uzarenga ku mabwiriza bahabwa muri ubwo bukangurambaga azajya abiryozwa.

Abatwara ibinyabiziga nabo bazagira uruhare runini muri ubu bukangurambaga buzamara umwaka
Abatwara ibinyabiziga nabo bazagira uruhare runini muri ubu bukangurambaga buzamara umwaka

Agira ati “Niba abujijwe kuvugira kuri telefone ni kimwe mu biteza impanuka, niba abujijwe kurenza umuvuduko ni kimwe mu biteza impanuka, niba abujijwe kugenda nabi ni kimwe mu bitera impanuka, tukumva rero ko umushoferi niyumva ko ari we shingiro ry’ibikorwa byose bituma tugabanya impanuka, impanuka zizagabanuka.”

Ubu bukangurambaga buzamara ibyumweru 52 (umwaka wose) ku rwego rw’igihugu bwatangirijwe muri Gare yo mu Mujyi izwi nka “Downtown” bukomereza muri Gare ya Nyabugogo aho Minisitiri Uwihanganye n’abayobozi ba Polisi y’Igihugu binjiraga mu modoka bagasobanurira abagenzi n’abayobozizi b’ibinyabiziga uko bagomba kwitwara ngo birinde impanuka.

Inkuru zijyanye na: Gerayo Amahoro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka