Nka 65% by’abakoze Jenoside barekurwa ni bo baba bagaragaza ko bazitwara neza - Bishop Gashagaza

Umwe mu miryango ikorera ivugabutumwa mu magereza, ‘Prisons Fellowship’ uravuga ko abakoze Jenoside basoza ibihano bagafungurwa bagaragaza ibimenyetso byo kuzabana neza n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babarirwa nko kuri 65%.

Bishop Deo Gashagaza uyobora umuryango Prison Fellowship (photo igihe)
Bishop Deo Gashagaza uyobora umuryango Prison Fellowship (photo igihe)

Bishop Deo Gashagaza, umuyobozi Mukuru wa ‘Prisons Fellowship’, avuga ko abahaniwe ibyaha bya Jenoside bagiye kurangiza ibihano byabo bahabwa amahugurwa amara ibyumweru bitatu mbere yo kurekurwa, nyuma bagakurikiranwa mu gihe cy’umwaka wose, ariko ngo ibyo ntibihagije.

Agira ati ”Hari amasomo y’isanamitima bacamo mu byumweru bitatu, ariko ubonamo abafite imitima y’urutare bakeneye kwigishwa igihe kirekire”.

Akomeza agira ati “Mu magereza tumaze kujyamo tubona ko nka 65% ari abantu biteguye gutanga umusaruro mu mibanire y’Abanyarwanda, aho usanga ari umuntu uvugisha ukuri mu biganiro, asaba guhura n’abo yahemukiye, ndetse ababazwa n’ibyo yakoze”.

“Ibyo ni bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko uwagorowe akanigishwa, azarangwa n’imibanire myiza mu muryango mushya agiyemo”.

Umuryango Ibuka ugaragaza impungenge utewe n’umubano abagororwa 8,857 bafungiwe icyaha cya Jenoside bazagirana n’abo bahemukiye, mu gihe bazaba bafunguwe.

Inzego za Leta (zirimo Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge/NURC) zifatanyije n’imiryango ishingiye ku kwemera, zivuga ko abo bagororwa bategurwa kuzafungurwa mu myaka itanu iri imbere guhera muri uyu wa 2019.

Ibuka irasaba izo nzego kugaragaza icyizere gishingiye ku itegurwa rihagije ry’abo bagororwa (ku ruhande rumwe), ku rundi hakanategurwa abarokotse mu rwego rwo kwirinda ibibazo bishingiye ku kwishishanya hagati y’impande zombi.

Ibuka ivuga ko ifite ingero z’ibikorwa n’amagambo bya bamwe mu barangije ibihano, bigaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside ngo itabashizemo, ndetse bikaba biteza abarokotse Jenoside gufatwa n’ihungabana.

Mu kiganiro Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naftali yahaye Kigali today, asaba ko abagiye gufungurwa babanza kwigishwa no gusuzumwa ku buryo abadatsinda ibizamini neza ngo bagomba gusibizwa.

Ati “mu ngero z’ingengabitekerezo ya Jenoside, gukomeretsa abacitse ku icumu, usanga bamwe ari abarangije igihano kuko ibiganiro bahabwa ntabwo ari porogaramu izwi yo kwiga guhera ku bintu bimwe ukarangiriza ku bindi”.

“Hakenewe amasomo ategura abarokotse Jenoside n’ababahemukiye, ukabanza ugategura bamwe ku mpande zose, warangiza ukabahuza, hakabaho no gutanga ibizamini ku buryo hazamo no gusibiza abatabitsinze”.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi ubwo yari yifatanyije n’Abanyarwanda mu gushyingura Abatutsi biciwe ahitwa mu Gahoromani, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yagejejweho iby’iki kibazo cy’abagororwa baregwa Jenoside bazafungurwa.

Minisitiri Busingye avuga ko hazakoreshwa “ubushishozi buhagije” mbere yo kurekura uwari ufungiwe icyaha cya Jenoside kabone n’ubwo yaba arangije igihano cye.

Kuri ubu za gereza zo mu Rwanda zose zirabarurirwamo abafungiwe ibyaha bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi barenga ibihumbi 27.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka