Abahinzi bavuga ko gahunda ya Ejo Heza izatuma batangiza imitungo

Abahinzi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko gahunda ya Ejo Heza izatuma batagurisha imitungo yabo igihe bahuye n’ibyago.

Abahinzi bavuga ko gahunda ya Ejo Heza ibahaye amahirwe yo kutagurisha imitungo yabo bashyingura abitabye Imana
Abahinzi bavuga ko gahunda ya Ejo Heza ibahaye amahirwe yo kutagurisha imitungo yabo bashyingura abitabye Imana

Twizeyimana Etienne avuga ko abantu badafite akazi kabahemba ku kwezi bagurisha imitungo yabo kugira ngo babone uko bashyingura ababo bitabye Imana.

Avuga ko gahunda ya Ejo Heza izatuma batayikoraho kuko ifasha uwagize ibyago ikamuha amafaranga yo gushyingura n’ayo kumufata mu mugongo.

Ati “Ubundi turapfusha tukagurisha isambu kugira ngo tubone uko dushyingura, ariko ndabona kuba umunyamuryango wa Ejo Heza bizadufasha kuko umuntu azajya apfa umuryango we ubone ibihumbi 250 byo gushyingura ndetse na miliyoni imwe.”

Sezibera Oscar avuga ko n’ubusanzwe umuntu ugeze mu zabukuru agobokwa n’imitungo yashakishije akiri muto bityo Ejo Heza na yo ikaba ari undi mutungo rubanda rugufi rwungutse.

Agira ati “N’ubundi igiti uzacana ukuze ugitera ukiri muto, ibi na byo ni uko ni ugushyiramo amafaranga make ajyanye n’ubushobozi bwawe wamara gukura ukarya wiyicariye.”

Gushishikariza abantu kwiteganyiriza muri gahunda ya Ejo Heza ngo ni ukubarinda kuzasabiriza bakuze
Gushishikariza abantu kwiteganyiriza muri gahunda ya Ejo Heza ngo ni ukubarinda kuzasabiriza bakuze

Babitangaje kuri uyu wa 07 Gicurasi 2019 nyuma y’ikiganiro ikigo cy’Igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB) cyagiranye n’abanyamuryango ba koperative COOPAMA y’abahinzi b’ibigori mu Murenge wa Mimuli.

Muganwa Stanley, umukozi w’ikigo cy’ubwiteganyirize (RSSB) ushinzwe ubukangurambaga bwa gahunda ya Ejo Heza mu ntara y’Iburasirazuba avuga ko iyi gahunda igamije guha amahirwe abanyarwanda badasanzwe biteganyiriza kongerera amahirwe abasanzwe bateganyiriza izabukuru.

Avuga ko intego ya Leta ari uko umuntu yasaza akabaho neza atari ugutega imibereho ye abana yabyaye, abanyamuryango cyangwa Leta.

Ati “Urabizi umuntu amara kunanirwa gukora agatega imibereho ku bana bamwe kandi ntibibahira, icyo gihe akirukankira abanyamuryango be, byakwanga agafashwa na Leta. Intego ya Leta ni uko umuntu asaza adasabiriza.”

Guteganyiriza izabukuru binyuze muri gahunda ya Ejo Heza bireba buri wese hatarebwe imyaka y’ubukure. Uwiteganyirije wese kandi Leta imwongereraho ibihumbi 18 mugihe cy’imyaka 3 uhereye igihe iyi gahunda yatangiriye.

MENYA UMWANDITSI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka