30% by’abapfa mu Rwanda bahitanwa n’indwara zitandura
Mbarushimana Alphonse umunyamabanga nshingwabikorwa w’ikigo gishinzwe kurwanya indwara zitandura mu Rwanda avuga ko mu Rwanda 30% by’abapfa bahitanwa n’indwara zitandura.

Mbarushimana Alphonse avuga ko mu myaka itanu izi ndwara zavuye ku bantu 19% zahitanaga buri mwaka zigera kuri 30%, mugihe ku rwego rw’isi miliyoni 38 bapfa bazira izi ndwara.
Avuga ko mu rwego rwo guhangana nazo isi yiyemeje kuzigabanyaho 1/3. Agira inama abantu gukora imyitozo ngororamubiri, kwirinda itabi n’inzoga ndetse no kurya indyo yuzuye.
Ati “Indwara zitandura zirahangayikishije kuko mu myaka itanu gusa mu Rwanda zavuye ku bantu 19% zahitanaga bigera ku bantu 30%. Nyamara abantu bakoze imyitozo ngororamubiri, bakirinda itabi n’inzoga nyinshi bakanarya indyo yuzuye zagabanuka.”
Yabitangaje kuri uyu wa 12 Gicurasi nyuma ya siporo rusange (Car free day) yateguwe n’umuryango Rwanda Village Community Promoters ukorera muri kaminuza y’u Rwanda.

Mushabe David Claudian umuyobozi w’akarere ka Nyagatare asaba abantu bakuru kugira siporo umuhigo kugira ngo abato babafatireho urugero.
Avuga ko mu rwego rwo kugira ngo siporo irusheho gukorwa na benshi, iyakorwaga n’abakozi ya buri wa gatanu w’icyumweru umwaka utaha izanozwa igahabwa n’ingengo y’imari.
Agira ati “Ubundi ntiyakorwaga neza kuko buri wese yajyaga mu mukino akunda ariko umwaka utaha turashyiramo ingengo y’imari inozwe igere ku baturage benshi nibwo tuzaramira ubuzima bwa benshi.”
Twizerimana Jean Wilson uhagarariye umuryango Rwanda Village Community Promoters muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare avuga ko bateguye iyi siporo hagamijwe gufasha abantu kwirinda indwara zitandura kuko zihitana benshi ku isi.
Avuga ko by’umwihariko urubyiruko rukwiye gukora siporo nk’abayobozi b’ejo kandi batatanga umusaruro mugihe barwaye.
Ati “Turashaka gushyira imbaraga muri siporo dufashe urubyiruko kwirinda indwara zitandura kuko ntabwo bazatanga umusaruro mu kazi kandi barwaye urumva ko igihugu kitatera imbere mugihe gikorerwa n’abarwayi.”


Ohereza igitekerezo
|